Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru hacure umwijima mu Misiri, umwijima utuma abantu barindagira.” Musa atunga ukuboko kwe ku ijuru, nuko mu minsi itatu hacura umwijima w'icuraburindi mu gihugu cyose cya Misiri. Mu minsi itatu ntihagira ubasha kureba mugenzi we cyangwa ngo ave aho ari, ariko aho Abisiraheli bose bari batuye harabonaga.