1
Umubwiriza 3:1
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Buri kintu kigira igihe cyacyo, ku isi buri gikorwa kigira umwanya wacyo.
Compare
Explore Umubwiriza 3:1
2
Umubwiriza 3:2-3
Hari igihe cyo kuvuka n'igihe cyo gupfa, hari igihe cyo gutera imyaka n'igihe cyo kuyisarura. Hari igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, hari igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.
Explore Umubwiriza 3:2-3
3
Umubwiriza 3:4-5
Hari igihe cyo kurira n'igihe cyo guseka, hari igihe cyo gucura umuborogo n'igihe cyo kubyina. Hari igihe cyo kujugunya amabuye n'igihe cyo kuyarunda, hari igihe cyo guhoberana n'igihe cyo kudahoberana.
Explore Umubwiriza 3:4-5
4
Umubwiriza 3:7-8
Hari igihe cyo gutabura ikintu n'igihe cyo kugiteranya, hari igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvuga. Hari igihe cyo gukunda n'igihe cyo kwanga, hari igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro.
Explore Umubwiriza 3:7-8
5
Umubwiriza 3:6
Hari igihe cyo gushakashaka n'igihe cyo kuzibukira, hari igihe cyo kubika ikintu n'igihe cyo kukijugunya.
Explore Umubwiriza 3:6
6
Umubwiriza 3:14
Nzi ko icyo Imana yaremye kizaramba, nta cyo umuntu yacyongeraho cyangwa ngo akigabanyeho. Imana igenza ityo kugira ngo abantu bayubahe.
Explore Umubwiriza 3:14
7
Umubwiriza 3:17
Naribwiye nti: “Imana izacira urubanza intungane kimwe n'umugome, kuko buri kintu cyose na buri gikorwa cyose kigira igihe cyacyo.”
Explore Umubwiriza 3:17