Mu nyigisho zanjye no mu byo nabatangarizaga, ntabwo nigeze mbashukisha amagambo y'ubwenge buhanitse, ahubwo naberetse ububasha bwa Mwuka w'Imana. Ibyo nabikoreye kugira ngo ukwemera Kristo kwanyu kutaba gushingiye ku bwenge bw'abantu, ahubwo kube gushingiye ku bubasha bw'Imana.