1
Yohana 19:30
Bibiliya Yera
Yesu amaze gusoma iyo vino aravuga ati “Birarangiye.” Acurika umutwe, umutima uraca.
Compare
Explore Yohana 19:30
2
Yohana 19:28
Hanyuma y'ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati “Mfite inyota.”
Explore Yohana 19:28
3
Yohana 19:26-27
Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.
Explore Yohana 19:26-27
4
Yohana 19:33-34
ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvuna amaguru, ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n'amazi.
Explore Yohana 19:33-34
5
Yohana 19:36-37
Kuko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.” Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.”
Explore Yohana 19:36-37
6
Yohana 19:17
asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa i Gologota.
Explore Yohana 19:17
7
Yohana 19:2
Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri.
Explore Yohana 19:2
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos