1
Itangiriro 50:20
Bibiliya Yera
BYSB
Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.
Compare
Explore Itangiriro 50:20
2
Itangiriro 50:19
Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy'Imana?
Explore Itangiriro 50:19
3
Itangiriro 50:21
None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n'abana banyu bato.” Arabahumuriza ababwira neza.
Explore Itangiriro 50:21
4
Itangiriro 50:17
‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n'icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b'Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira.
Explore Itangiriro 50:17
5
Itangiriro 50:24
Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”
Explore Itangiriro 50:24
6
Itangiriro 50:25
Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.”
Explore Itangiriro 50:25
7
Itangiriro 50:26
Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n'icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo.
Explore Itangiriro 50:26