Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse, n'amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n'amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n'inzabibu n'imyelayo utateye ukarya ugahaga, uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.