Gutegeka kwa kabiri 6:1-2
Gutegeka kwa kabiri 6:1-2 BYSB
Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n'amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra: wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y'uburyo bwose ngutegeka, wowe n'umwana wawe n'umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama.





