1
2 Abami 5:1
Bibiliya Yera
BYSB
Nāmani umugaba w'ingabo z'umwami w'i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w'umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w'umunyamaboko w'intwari, ariko yari umubembe.
Compare
Explore 2 Abami 5:1
2
2 Abami 5:10
Elisa aherako amutumaho ati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.”
Explore 2 Abami 5:10
3
2 Abami 5:14
Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk'uko uwo muntu w'Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk'uw'umwana muto, arahumanuka.
Explore 2 Abami 5:14
4
2 Abami 5:11
Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry'Uwiteka Imana ye, arembarembye n'intoki hejuru y'ibibembe, ngo ankize.
Explore 2 Abami 5:11
5
2 Abami 5:13
Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire uhumanuke.’ ”
Explore 2 Abami 5:13
6
2 Abami 5:3
Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w'i Samariya, yamukiza ibibembe!”
Explore 2 Abami 5:3