Intangiriro 2
2
1Ijuru n'isi n'ibibirimo byose bisozwa bityo. 2Ku munsi wa karindwi Imana yari yashoje uwo murimo, uwo munsi iruhuka imirimo yose yari yakoze. 3Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, irawiyegurira kuko ari wo yaruhutseho umurimo yari yakoze wo kurema.
4Dore amavu n'amavuko y'iremwa ry'ijuru n'isi.
Ubusitani bwa Edeni
Ubwo Uhoraho Imana yaremaga ijuru n'isi, 5nta bihuru cyangwa ibindi bimera byari byabaho, kuko Uhoraho Imana yari ataragusha imvura, nta n'umuntu wariho ngo ahinge ubutaka. 6Ahubwo amasōko ni yo yadudubizaga akabobeza ubutaka.
7Nuko Uhoraho Imana akura umukungugu mu gitaka awubumbabumbamo umuntu, amuhumekera umwuka w'ubugingo mu mazuru, umuntu aba muzima. 8Uhoraho Imana ategura ubusitani iburasirazuba, ahitwa Edeni, ahashyira uwo muntu yari amaze kubumbabumba. 9Uhoraho Imana ameza mu butaka ibiti by'amoko yose binogeye amaso n'ibyera imbuto ziribwa, kandi hagati muri ubwo busitani amezamo igiti cy'ubugingo n'icy'ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n'ikibi.
10Muri Edeni haturukaga uruzi rukabobeza ubusitani, rukahava rwigabanyamo inzuzi enye. 11Urwa mbere rwitwa Pishoni, ni rwo ruca mu gihugu cyose cya Havila kibamo izahabu. 12Izahabu yaho ni nziza cyane, kibamo n'ibiti bivamo umubavu mu marira yabyo, n'amabuye y'agaciro yitwa onigisi. 13Uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni, ni rwo ruca mu gihugu cyose cya Kushi. 14Urwa gatatu rwitwa Tigiri,#Tigiri … Efurati: reba K1. ni rwo rutemba rugana iburasirazuba bw'igihugu cya Ashūru#Ashūru: reba K1.. Urwa kane ni Efurati.
15Uhoraho Imana ashyira umuntu mu busitani bwa Edeni kugira ngo abukorere kandi abufate neza. 16Nuko Uhoraho Imana aramubwira ati: “Ushobora kurya ku mbuto z'igiti cyose cyo mu busitani, 17uretse izo ku giti cy'ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n'ikibi. Ntuzazirye kuko nuzirya uzapfa nta kabuza!”
18Nuko Uhoraho Imana aravuga ati: “Si byiza ko umuntu aba wenyine, reka muremere umufasha bakwiranye.” 19Uhoraho Imana abumba mu butaka inyamaswa zose n'ibisiga n'inyoni byose, arabizana ngo arebe uko umuntu abyita amazina, maze ibifite ubuzima byose bigumana amazina yabyise. 20Umuntu yita amazina amatungo n'inyoni n'ibisiga n'inyamaswa zose. Ariko umuntu yari atarabona umufasha bakwiranye. 21Nuko Uhoraho Imana asinziriza umuntu agira ibitotsi byinshi, amuvanamo rumwe mu mbavu ze, arangije asubiranya umubiri. 22Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo aruremamo umugore, amushyīra umugabo. 23Umugabo aravuga ati:
“Noneho dore uwo duhwanye:
ni igufwa ryanjye n'amaraso yanjye.
Uyu mwise umugore, kuko avanywe mu mugabo#umugore … mugabo: mu giheburayi ayo magambo afitanye isano..”
24Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.
25Umugabo n'umugore we bari bambaye ubusa kandi ntibibatere isoni.
Kasalukuyang Napili:
Intangiriro 2: BIRD
Haylayt
Ibahagi
Kopyahin
Gusto mo bang ma-save ang iyong mga hinaylayt sa lahat ng iyong device? Mag-sign up o mag-sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001