1
Mariko 5:34
Bibiliya Yera
BYSB
Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”
เปรียบเทียบ
สำรวจ Mariko 5:34
2
Mariko 5:25-26
Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri, ababazwa n'abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.
สำรวจ Mariko 5:25-26
3
Mariko 5:29
Uwo mwanya isōko y'amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.
สำรวจ Mariko 5:29
4
Mariko 5:41
Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”
สำรวจ Mariko 5:41
5
Mariko 5:35-36
Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?” Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w'isinagogi ati “Witinya izere gusa.”
สำรวจ Mariko 5:35-36
6
Mariko 5:8-9
(kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”) Aramubaza ati “Witwa nde?” Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”
สำรวจ Mariko 5:8-9