1
Matayo 7:7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa.
مقایسه
Matayo 7:7 را جستجو کنید
2
Matayo 7:8
Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa.
Matayo 7:8 را جستجو کنید
3
Matayo 7:24
Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.
Matayo 7:24 را جستجو کنید
4
Matayo 7:12
Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira : ngayo Amategeko n’Abahanuzi.
Matayo 7:12 را جستجو کنید
5
Matayo 7:14
Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake!
Matayo 7:14 را جستجو کنید
6
Matayo 7:13
Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi.
Matayo 7:13 را جستجو کنید
7
Matayo 7:11
Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye?
Matayo 7:11 را جستجو کنید
8
Matayo 7:1-2
Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, kuko, uko muzaba mwaziciye, ni ko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo.
Matayo 7:1-2 را جستجو کنید
9
Matayo 7:26
Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi.
Matayo 7:26 را جستجو کنید
10
Matayo 7:3-4
Kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone ? Ubwo se wabwira ute mugenzi wawe uti ’Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’ kandi utareba umugogo uri mu ryawe?
Matayo 7:3-4 را جستجو کنید
11
Matayo 7:15-16
Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi. Muzabamenyera ku mbuto bera. Hari usoroma imizabibu ku mahwa? Cyangwa se imitini ku mikeri?
Matayo 7:15-16 را جستجو کنید
12
Matayo 7:17
Burya igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi.
Matayo 7:17 را جستجو کنید
13
Matayo 7:18
Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza.
Matayo 7:18 را جستجو کنید
14
Matayo 7:19
Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro.
Matayo 7:19 را جستجو کنید