YouVersion Logo
Search Icon

1 ABAKORINTO 9

9
Uburenganzira n'Inshingano by'Intumwa
1Mbese simfite umudendeezo? Mbese si ndi intumwa? Mbese sinaboonye Yesu Umwami waacu ? Mbese ntimuri umusaaruuro wanje muri Nyagasani? 2Niiba ku bandi ntari intumwa, niibura ndi yo kuri mwe, kuko muri ikimenyeetso canje co kuba intumwa ya Nyagasani.
3Ibi ni byo niireguuza iyo abantu bansebya. 4Mbese ntitugira uburenganzira bwo guhaabwa ibyo kurya n'ibyo kunywa? 5Mbese twebwe ntitugira uburenganzira bwo kujaana n'umugore wiizeera nk'uko izindi ntumwa hamwe n'abavandimwe ba Nyagasani na Peetero baabigenjeje? 6Cangwa se ni nje na Barinaba twenyine duhatirwa gukorera ibidutunga? 7Ni nde waaba ari umusirikare, maze akiyishurira ibimutunga? Ni nde waahinga umuzaabibu maze ntaawuryeho imbuto? Cangwa se ni nde waaragira ubusho bw'inka maze ntanywe amata?
8Ibyo simbivuga nshingiye ku miteekerereze y'abantu. Amategeko na yo arabihamya. 9#1 Tim 5:18.Kuko byanditswe mu mategeko ya Moose ngo, “Ntimugapfuke umunwa w'ikimasa igihe kivunga ingano.” Ubwo se ibimasa ni byo Imaana yiitaho byonyine? 10Cangwa se si twe yabivugiye? Ni koko ni twebwe byandikiwe, kuko uhinga n'uhuura bombi bakwiriye kubikora bafite ibyiringiro byo kugabana ku musaaruuro. 11#Rom 15:27.Niiba twarababibyemo imbuto z'Umwuka w'Imaana, mbese byabakomerera dusaaruye ku byo mutunze? 12Kandi niiba abandi babafiteho uburenganzira bwo kugira ico bababonaho, twebwe ntitubarusha ubwo burenganzira?
Nyamara ubwo burenganzira ntitwabukoreesheje, ahuubwo twihangaaniye byose kugira ngo tutaba igisiitaaza mu nzira yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. 13Mbese ntimuuzi yuuko abakora mu Nzu y'Imaana batungwa n'ibyo muri iyo Nzu, n'abatambira ku rutambiro bakagabana ku byo batambye? 14#Mat 10:10; Luk 10:7.Bityo reero, Nyagasani yategetse yuuko abaamamaza Ubutumwa Bwiza bagomba gutungwa na bwo.
15Ariko ntaaco muri ubu burenganzira niigeze kwitwaza, kandi simbandikiye ibyo kugira ngo mugire ico mumpa. Ahuubwo naahitamo gupfa, kuruta uko umuntu yahindura ubusa uko kwiraata kwanje! 16Iyo mbwirije Ubutumwa Bwiza, ntibinteera kwiraata, kuko ari umurimo ntegetswe gukora, kandi ntaamamaje Ubutumwa Bwiza naguusha ishano! 17Iyo mba nkora uyu murimo ku bushaake bwanje, mba naraboonye uruhembo, ariko kuko nawuhaawe n'Imaana, mbikora nk'umurimo nshinzwe. 18Noone se uruhembo rwanje ni uruuhe? Uruhembo rwanje ni ukwamamaza Ubutumwa Bwiza ku buntu, ntakurikije uburenganzira ngenewe nk'umubwirizabutumwa.
19Nuubwo mfite umudendeezo kuri boose, niihinduye umugaragu wa boose kugira ngo ndusheho kwigaruriza abantu benshi mbageza kuri Kristo. 20Iyo ndi n'Abayuuda, mba nk'Umuyuuda kugira ngo mbone uko mbiigarurira. Nuubwo kandi ntagengwa n'amategeko ya Moose, mba nk'ugengwa na yo kugira ngo niigarurire abagengwa na yo. 21Kandi iyo ndi n'abanyamahanga, nanje mba nk'abanyamahanga badakurikiza amategeko y'Abayuuda kugira ngo mbiigarurize. Ariko ibi ntibivuga yuuko ntakurikiza amategeko y'Imaana ahuubwo nyoborwa n'amategeko ya Kristo. 22Iyo ndi n'abafite intege nke mu kwizeera, niitwara nka bo kugira ngo mbiigarurize. Niigize nk'uko abantu boose bameze, kugira ngo nkoreeshe uburyo bwose kurokora bamwe muri bo.
23Ibyo byose mbikorera kwamamaza Ubutumwa Bwiza kugira ngo nzaabuboneho umugabane. 24Mbese ntimuuzi yuuko abarushanwa mu kwiruka boose biiruka, ariko umwe akaba ari we utsindira igihembo? Noone reero namwe nimwiruke kugira ngo muzaatsindire ico gihembo. 25Umuntu weese mu irushanwa yiirinda muri byose, aharanira ikamba rishira vuba, ariko twebwe dukora umurimo waacu kugira ngo tuzaabone ikamba rihoraho iteeka. 26Ni yo mpamvu ntaapfa kwiruka nk'utaazi iyo aja, kandi ni co gituma meze nk'umukinnyi w'ibikonde ukubita adahushwa. 27Ahuubwo mbabaza umubiri wanje nkawukomeza, kugira ngo ntabwiriza abandi Ubutumwa, maze njeewe sineemerwe.

Currently Selected:

1 ABAKORINTO 9: Ruf

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in