YouVersion Logo
Search Icon

Luka 9

9
Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa
(Mt 10.5–15; Mk 6.6–13)
1Nuko Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara. 2Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi. 3Arababwira ati «Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri», ababwira no kutajyana amakanzu abiri. 4Arongera ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 5Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo, muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.» 6Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza, kandi bakiza abarwayi hose.
Herodi yibaza Yezu uwo ari we
(Mt 14.1–2; Mk 6.14–16)
7Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva ibyabaye byose, biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati «Ni Yohani wazutse mu bapfuye»; 8abandi ngo «Ni Eliya#9.8 ni Eliya: abantu bibukaga ko umuhanuzi Malakiya (3.23) yari yaravuze ko Eliya yagombaga kugaruka ngo atunganye ukuza k’Umukiza. wagarutse»; naho abandi ngo «Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» 9Ariko Herodi akavuga ati «Yohani, jyewe namucishije umutwe; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde?» Asigara ashaka uko yamubona.
Yezu agaburira abantu ibihumbi bitanu
(Mt 14.13–21; Mk 6.30–44)
10Intumwa zihindukiye, zitekerereza Yezu ibyo zakoze byose. Nuko ajyana na zo, ajya ahantu hiherereye, ahagana ku mugi wa Betsayida. 11Ariko abantu benshi baza kuhamenya, baramukurikira. Yezu abakira neza, ababwira iby’Ingoma y’Imana, kandi akiza abari babikeneye.
12Umunsi uciye ikibu, ba Cumi na babiri baramwegera, baramubwira bati «Sezerera aba bantu, bajye mu nsisiro no mu ngo ziri hafi aha, bashake icumbi n’icyo barya, kuko aha turi ari ku butayu.» 13Maze arababwira ati «Mwebwe ubwanyu nimubahe ibyo kurya.» Baramusubiza bati «Nta kindi dufite kitari imigati itanu n’amafi abiri gusa; keretse ahari twebwe ubwacu twajya kubagurira icyo barya . . . » 14Koko hari abagabo bageze nko ku bihumbi bitanu.
Yezu abwira abigishwa be ati «Nimubicaze mu dutsiko tw’abantu nka mirongo itanu mirongo itanu.» 15Babigenza batyo, barabicaza bose. 16Nuko afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, abivugiraho amagambo y’umugisha, hanyuma arabimanyura, abiha abigishwa be kugira ngo babihereze abantu bari aho. 17Bararya, bose barahaga; barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri.
Petero yemeza ko Yezu ari Umukiza
(Mt 16.13–20; Mk 8.27–30)
18Umunsi umwe Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be, maze arababaza ati «Rubanda bavuga ko ndi nde?» 19Barasubiza bati «Bamwe bavuga ko uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» 20Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu#9.20 uri Kristu: imbaga y’abantu iratekereza byinshi kuri Yezu. Ariko Petero, mu izina rya ba Cumi na babiri, abaye uwa mbere wamamaje ku mugaragaro ko Yezu ari we Mukiza woherejwe n’Imana. Kuva ubwo Yezu agiye gushishikarira kwigisha ako gatsiko k’abigishwa be maze abakomeze mu kwemera. w’Imana.» 21Nyamara we abihanangiriza kutagira uwo babibwira.
Yezu avuga ubwa mbere ko azapfa akazuka
(Mt 16.21; Mk 8.31)
22Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko#9.22 abakuru . . . abatware . . . abigishamategeko: ni ba bantu bari muri bya byiciro bitatu byari bigize Inama nkuru y’Abayahudi., akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu.
Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu
(Mt 16.24–28; Mk 8.34—9.1)
23Nuko akabwira bose, ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! 24Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. 25Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki? 26Koko rero, umuntu uzanyihakana, agahakana n’amagambo yanjye, uwo nguwo Umwana w’umuntu na we azamwihakana, igihe azazira mu ikuzo rye, n’irya Se, n’iry’Abamalayika batagatifu. 27Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma#9.27 batabonye Ingoma: Ingoma y’Imana yatangiye ku buryo butabonwa n’amaso, nyamara izagenda yigaragaza kurushaho kuva ku izuka rya Yezu kugeza ku munsi wa nyuma. y’Imana.»
Yezu yihindura ukundi
(Mt 17.1–8; Mk 9.2–8)
28Nuko hashize nk’iminsi munani Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ajyana na Petero, na Yohani, na Yakobo, aterera umusozi ajya gusenga. 29Mu gihe yasengaga, mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo. 30Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya. 31Bababonekera babengerana ikuzo, bavugana na we iby’urupfu rwe, yari agiye gupfira i Yeruzalemu. 32Icyo gihe Petero na bagenzi be bari batwawe n’ibitotsi. Ngo bakanguke, babona ikuzo rya Yezu na ba bagabo babiri bari kumwe. 33Bagiye kugenda, Petero abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Icyakora ntiyari azi icyo avuga.
34Akivuga ibyo, igihu kiraza kirabatwikira; kibarenzeho bashya ubwoba. 35Nuko ijwi rituruka muri cya gihu rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo; mujye mumwumvira!» 36Ijwi ngo rimare kuvuga, babona Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho, ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye.
Umunyagicuri uhanzweho na roho mbi
(Mt 17.14–18; Mk 9.14–27)
37Bukeye bwaho, igihe bamanuka umusozi, abantu benshi baza kumusanganira. 38Maze umuntu wo muri iyo mbaga atera hejuru ati «Mwigisha, ndabigusabye: dore uyu mwana wanjye mufite ari ikinege. 39Hari ubwo roho mbi imwegura, agacura imiborogo, ikamuhotagura, akazana urufuro; kandi ikamuvamo byaruhanije, igasiga ari intere. 40Ninginze abigishwa bawe ngo bayirukane, ariko ntibabishoboye.» 41Yezu arasubiza ati «Bantu b’iki gihe batemera kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze he? Cyo zana umwana wawe hano.» 42Igihe umwana ariho yegera Yezu, roho mbi imutura hasi, iramuhotagura. Nuko Yezu akangara roho mbi, akiza umwana, amusubiza se. 43Bose batangarira ububasha bw’Imana.
Yezu avuga ubwa kabiri ko azapfa akazuka
(Mt 17.22–23; Mk 9.30–32)
Mu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati 44«Mwebweho mutege amatwi, mwumve ibyo ngiye kubabwira: dore Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abantu.» 45Ariko ntibumva iryo jambo, ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza.
Ni nde uruta abandi?
(Mt 18.1–5; Mk 9.33–37)
46Ubundi, baza kujya impaka, bibaza uwaba mukuru muri bo. 47Yezu amenya ibyo batekereza, maze arembuza umwana muto, amushyira iruhande rwe. 48Arababwira ati «Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero umuto muri mwe, ni we mukuru.»
Utaturwanya ari kumwe natwe
(Mk 9.38–41)
49Ni bwo Yohani amubwiye ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe; turabimubuza kuko atagukurikira hamwe natwe.» 50Yezu aramusubiza ati «Ntimukagire uwo mubibuza, kuko utabatambamira, burya aba ari kumwe namwe.»
Abo muri Samariya banga kwakira Yezu
51Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. 52Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. 53Ariko ab’aho banga#9.53 banga kumwakira: intara ya Samariya yari ituwe n’uruvange rw’Abayahudi n’abanyamahanga. Basengeraga Imana mu Ngoro bari barubatse mu mpinga y’umusozi wa Garizimu, naho Ingoro y’i Yeruzalemu bakayizira urunuka. Ngiyo impamvu yatumaga bakira nabi Abanyagalileya banyuraga muri icyo gihugu cyabo bajya gusengera i Yeruzalemu. kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. 54Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati «Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru, ukabatsemba?» 55We rero arahindukira, arabatonganya cyane. 56Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro.
Ibya ngombwa ku batorwa n’Imana
(Mt 8.19–22)
57Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati «Nzagukurikira aho uzajya hose.» 58Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we, ntagira aho arambika umutwe.»
59Yezu abwira undi ati «Nkurikira.» We aramusubiza ati «Reka mbanze njye guhamba data.» 60Yezu aramubwira ati «Reka abapfu bahambe abapfu babo; naho wowe, genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.»
61Undi na we ati «Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.» 62Yezu aramusubiza ati «Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.»

Currently Selected:

Luka 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy