YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 9

9
Yezu ahumura impumyi yabuvukanye
1Yihitira abona umuntu wavutse ari impumyi. 2Maze abigishwa be baramubaza bati «Mwigisha, uwacumuye ni nde, ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, kugira ngo avuke ari impumyi#9.2 avuke ari impumyi: Abayahudi bamaze igihe kirekire bemera ko indwara cyangwa ubumuga ari igihano umuntu ahabwa kubera ibyaha bye.3Yezu arabasubiza ati «Ari we, ari n’ababyeyi be, nta wacumuye, ahubwo ni ukugira ngo ibyo Imana ikora bimugaragarireho. 4Ni ngombwa gukora imirimo y’Uwantumye hakibona; ijoro riraje, kandi muri ryo nta wagira icyo akora. 5Igihe nkiri ku isi, ndi urumuri rw’isi.»
6Amaze kuvuga atyo, acira hasi, amacandwe#9.6 amacandwe: Abayahudi bari bazi ko amacandwe ari nk’umuti. Iyo mpumyi rero, igihe Yezu ayisize akondo yari yatobesheje amacandwe ye, yakoresheje ikimenyetso bose bashoboraga kumva, ariko we agiha ububasha busumbye uko bo babitekerezaga. ye ayatobesha akondo, agasiga ku maso y’impumyi. 7Maze arayibwira ati «Jya kwiyuhagira mu cyuzi cya Silowe» (bivuga ngo: uwatumwe#9.7 uwatumwe: nta we uzi impamvu icyo cyuzi (kikiriho n’ubu) bacyise batyo. Yezu we yagifatiyeho ikigereranyo: nk’uko amazi yo muri icyo cyuzi yatumye uwari impumyi yongera kubona, bityo na we, watumwe n’Imana by’ukuri, azasubiza urumuri imitima y’abamwemera bose.). Nuko impumyi iragenda, iriyuhagira, ihindukira ibona.
8Bituma abaturanyi n’abandi bari barabonye asabiriza bavuga bati «Uriya si wa wundi wajyaga yirirwa yicaye asabiriza?» 9Bamwe bati «Ni we», abandi bati «Si we, ahubwo ni usa na we.» Arababwira ati «Ni jye.» 10Ni bwo bamubwiye bati «Amaso yawe yahumutse ate?» 11Arabasubiza ati «Ni wa muntu bita Yezu: yatobye akondo, akansiga ku maso, maze arambwira ati ’Jya mu cyuzi cya Silowe maze wiyuhagire.’ Nuko njyayo, ndiyuhagira, none ndabona.» 12Baramubwira bati «Uwo muntu ari hehe?» Arabasubiza ati «Simpazi.»
13Nuko uwahoze ari impumyi bamushyira Abafarizayi. 14Hari ku munsi w’isabato#9.14 isabato: mu muco w’Abayahudi, uretse umuntu umerewe nabi cyane byatuma apfa ako kanya, byari bibujijwe kuvura umuntu ku munsi w’isabato. igihe Yezu atobye akondo, agahumura amaso ye. 15Abafarizayi na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati «Yansize akondo ku maso, ndiyuhagira, none ndabona.» 16Bamwe mu Bafarizayi baravuga bati «Uwo muntu ntakomoka ku Mana, kuko atubahiriza isabato.» Ariko abandi bati «Bishoboka bite ko umunyabyaha yakora ibitangaza nk’ibi?» Ni bwo biciyemo ibice. 17Barongera babwira impumyi bati «Wowe se, uwaguhumuye umuvugaho iki?» Arababwira ati «Ni umuhanuzi.»
18Abayahudi banga kwemera ko yari impumyi n’uko yahumutse, bigeza igihe bahamagaje ababyeyi be. 19Barababaza bati «Uyu koko ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi? Ubu se ahumutse ate?» 20Ababyeyi be barasubiza bati «Icyo tuzi, ni uko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. 21Uko byagenze kugira ngo abone ntitubizi, n’uwamuhumuye amaso ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru, niyivugire ubwe». 22Ababyeyi be bavuze batyo babitewe no gutinya Abayahudi, kuko Abayahudi bari babyumvikanyeho ko umuntu wese uzemera ko Yezu ari Kristu, bazamuca mu isengero#9.22 mu isengero: Abayahudi bari kumuca ahantu bakunda gukoranira basenga, maze bakamugira nk’aho ari umuhakanyi utita ku iyobokamana rya Musa.. 23Ni cyo cyateye ababyeyi be kuvuga bati «Arakuze, nimumwibarize.»
24Abayahudi bongera guhamagara ubwa kabiri uwo muntu wahoze ari impumyi, baramubwira bati «Singiza Imana#9.24 Singiza Imana: Abayahudi bamubwiye ayo magambo bagira ngo avuge ukuri atitaye ku nkurikizi zabyo., twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.» 25Arababwira ati «Niba ari umunyabyaha, ibyo simbizi; icyo nzi ni kimwe: ni uko nari impumyi none nkaba mbona!» 26Bongera kumubaza bati «Yakugenjereje ate? Yaguhumuye amaso ate?» 27Arabasubiza ati «Nabibabwiye kandi ntimwabyumva, murashaka kongera kubyumvira iki? Namwe se murashaka kuba abigishwa be?» 28Nuko bamuhunda ibitutsi, bati «Urakaba umwigishwa we, twe turi abigishwa ba Musa. 29Tuzi ko Imana yavuganye na Musa, ariko we ntituzi aho aturuka.» 30Wa muntu arabasubiza ati «Ibyo biratangaje, kuba mutazi aho aturuka kandi yampumuye amaso. 31Tuzi neza ko Imana itumva abanyabyaha, tukamenya ko uwubaha Imana, agakora icyo ishaka, imwumva. 32Kuva na kera kose nta wigeze yumva bavuga ko hari uwahumuye uwavutse ari impumyi. 33Uwo muntu iyo adaturuka ku Mana, nta cyo aba yashoboye gukora.» 34Baramusubiza bati «Wazikamye wese mu byaha ukivuka, none ni wowe ugiye kutwigisha?» Nuko bamusuka hanze.
35Yezu aza kumva ko bamuroshye hanze. Bahuye, Yezu aramubaza ati «Wemera Umwana w’umuntu#9.35 Umwana w’umuntu: uwari wakijijwe ubuhumyi yari yamaze kumenya ko Yezu ari umuhanuzi (9.17). Naho muri uyu murongo Yezu arashaka kumumenyesha ko ari We «Mwana w’umuntu»: ni ukuvuga uwaturutse mu ijuru yoherejwe n’Imana (nk’uko Daniyeli yabihanuye, 7,13–14) kugira ngo akoranyirize abantu bose mu muryango umwe kandi abahe gusangira n’Imana ubuzima bwayo (Yh 1,51; 3,14–15; 6,62–63).36We arasubiza ati «Nyakubahwa, ni nde ngo mwemere?» 37Yezu aramubwira ati «Wamubonye, kandi ni We muvugana.» 38Ni bwo avuze ati «Ndemera, Nyagasani.» Nuko arapfukama aramuramya. 39Yezu aramubwira ati «Naje mu nsi nje guca urubanza, kugira ngo abatabona bahumuke, maze ababona babe impumyi.» 40Bamwe mu Bafarizayi bari kumwe na we babyumvise, baramubwira bati «Natwe se turi impumyi?» 41Yezu arabasubiza ati «Iyo muba impumyi, nta cyaha mwajyaga kugira. None ubwo mugize ngo ’Turabona’, icyaha cyanyu kigumyeho.

Currently Selected:

Yohani 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy