Zakariya 12:10
Zakariya 12:10 KBNT
Nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’abaririra umwana w’uburiza.





