Ubuhanga 10
10
III. AKAMARO K’UBUHANGA MU MATEKA Y’ABANTU
Kuva kuri Adamu kugera kuri Musa
1Ni bwo bwakomeje umuntu wabumbwe#10.1 umuntu wabumbwe mbere: umwanditsi agiye kutunyuriramo amateka ya Israheli, ahereye ku bakurambere babayeho kera cyane. Azi ko abo yandikira, ayo mateka basanzwe bayazi, ni na cyo gituma abo bakurambere atabavuga mu mazina yabo bwite, ahubwo mu marenga. Abavuga ku buryo bw’inshoberamahanga, bikaba ngombwa rero ko twe twifindurira uwo yashatse kuvuga! Nta gushidikanya kandi ko uwo muntu wa mbere uvugwa aha ari Adamu ubwe. mbere,
umubyeyi w’isi wari waremwe wenyine;
hanyuma bumugobotora mu cyaha yigushijemo,
2maze bumuha ubushobozi bwo kugenga ibyaremwe.
3Nyamara, wa muhemu#10.3 wa muhemu: ni Kayini, wa wundi uvugwa muri Intg 4,1–16. witandukanije na bwo kubera uburakari bwe,
yararimbutse, azize ko yishe umuvandimwe we.
4Igihe isi irengewe n’umwuzure kubera we#10.4 kubera we: ntitwibwire ko aha ngaha Kayini ari we ukomeza kuvugwa, kuko igihe cy’umwuzure yari yarapfuye kera. Uwo muhemu rero, arashushanya imbaga y’abantu bari batuye ku isi.,
Ubuhanga ni bwo bwongeye kuyikiza,
buyobora intungane#10.4 intungane: ni Nowa, wa wundi uvugwa muri Intg 6–9. mu bwato bw’igiti ubu busanzwe.
5Igihe amahanga yose yoramye mu bukozi bw’ibibi
agatandukanywa no kutavuga rumwe,
Ubuhanga ni bwo bwarobanuye#10.5 bwarobanuye intungane: aha ngaha umwanditsi aravuga iby’ihamagarwa rya Abrahamu, Imana yari imaze kubonaho ubutungane (Intg 15,6), kandi akaba atarashidikanyije kuyitura umwana we Izaki ho igitambo (Intg 22). intungane,
buyigira indakemwa imbere y’Imana,
buyiha imbaraga zirenze urukundo
umubyeyi yari afitiye umwana we.
6Ndetse n’igihe abagome barimbutse,
ni bwo bwagobotoye intungane yahungaga umuriro#10.6 yahungaga umuriro: ibivugwa aha biratwibutsa inkuru y’uwitwa Loti, warokotse igihe imigi ya Sodoma na Gomora ishenywe (Intg 19).
wamanukiraga ku migi itanu.
7Ingaruka z’ubwo bugome zatumye iyo ntara
ikomeza kumagara no gucumbeka,
imbuto z’ibiti ntizigera zihisha;
hahinguka igishyinga cy’umunyu#10.7 igishyinga cy’umunyu: ni wa mugore wa Loti, uvugwa muri Intg 19,26.
cyabaye urwibutso rw’umutima utemera.
8Abahinyuye Ubuhanga, usibye ko batashoboye kumenya ikiri cyiza,
banasigiye inkomoko yabo urwibutso rw’ubusazi bwabo,
ku buryo batashoboye no guhishira amafuti yabo.
9Ariko Ubuhanga bwagobotoye abagaragu babwo mu magorwa yabo.
10Umuntu w’intungane wahungaga uburakari#10.10 wahungaga uburakari: uvugwa aha ngaha, ni Yakobo igihe yahungaga Ezawu (Intg 27,43). Imirongo ikurikiraho iradutekerereza uko Yakobo yabaye kwa Nyirarume Labani (Intg 29–31), n’ukuntu yakiraniye n’Imana ku mugezi wa Yaboki (Intg 32,23–33). bw’umuvandimwe we,
bumuyobora butyo mu nzira zitunganye,
bumwereka ubwami bw’Imana, bunamuha kumenya ibintu bitagatifu,
butuma ajya mbere n’ubwo yari mu miruho,
kandi imirimo ye bukayiha kurumbuka.
11Bwamukomeyeho igihe cy’umururumba w’abamushikamiraga,
kandi bumugira umukungu,
12bumukiza abanzi bunamurinda abamushandikiraga imitego,
bumurwanirira intambara ikomeye kugira ngo amenye
ko ubusabaniramana busumbya byose ububasha.
13Ntibwatereranye intungane yagurishijwe#10.13 intungane yagurishijwe: ni Yozefu, wa wundi wagurishijwe n’abavandimwe be, uvugwa muri Intg 37–39.,
ahubwo bwayirinze kugwa mu cyaha.
14Bwamanukanye na yo mu rwobo,
ntibwayirekera ku ngoyi mbere y’uko buyiha
inkoni ya cyami n’ubutegetsi ku bayicishaga agahato;
butsinda butyo ibinyoma by’abayibeshyeraga,
maze buyiha ikuzo rihoraho iteka.
Iyimukamisiri#10.14 Iyimukamisiri: kuva kuri uyu murongo kugeza kuri 12,27, umwanditsi agiye kuturondorera iby’ukuntu Abayisraheli bavuye mu Misiri, n’ibimenyetso bitangaje byahabereye icyo gihe. Cyakora kuba Imana yarateje Abanyamisiri ibyago nk’ibyo, byari ukugira ngo bisubireho. Naho mu gace ka 12,3–11, aratubwira ibyerekeye igihano cyahawe abari batuye muri Kanahani icyo gihe.
15Ni bwo bwavanye umuryango mutagatifu
n’ubwoko butagira amakemwa, mu gihugu cyabicishaga agahato.
16Bwinjira mu mutima w’umugaragu wa Nyagasani,
ahangana n’abami b’abanyamaboko,
abikoresheje ibitangaza n’ibimenyetso.
17Intungane bwazihaye igihembo cy’imiruho yazo,
buziyobora mu nzira y’agatangaza,
buzibera ubwikingo ku manywa,
n’urumuri rw’inyenyeri mu ijoro.
18Bwabambukije Inyanja y’umutuku,
maze bubanyuza mu mazi magari,
19ariko abanzi babo buraboreka,
maze bubazikuza umuvumba w’ikuzimu.
20Bityo intungane zicuza abo bagome ibyabo,
bahanikira icyarimwe basingiza izina ryawe ritagatifu, Nyagasani,
barata ububasha bwawe bwabakijije;
21koko rero, ubuhanga bubumbura umunwa w’ikiragi,
bukumvikanisha imvugo y’ibitambambuga.
Currently Selected:
Ubuhanga 10: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: