Indirimbo ihebuje 1
1
1Indirimbo ihebuje yahimbwe na Salomoni.
IGISIGO CYA MBERE
UMUGENI#1.1 UMUGENI: nk’uko bivugwa mu ijambo ry’ibanze, Indirimbo ihebuje ni urwunge rw’ibisigo birata urukundo umuhungu afitiye umukobwa yasabye. Kugira ngo birusheho kumvikana, twagiye twerekana uvuga uwo ari we; rimwe ni umugeni, ubundi ni umukwe, cyangwa se abakwe baje baherekeje umukwe.:
2Nansome uko umunwa we usanzwe unsoma!
Kuko urukundo rwe rundutira divayi.
3Imibavu yawe ifite impumuro nziza,
izina ryawe ni impumuro itamye,
ni na yo mpamvu abakobwa bagukunda.
4Reka nkujye inyuma unyijyanire,
ngaho twirukanke!
Umwami#1.4 Umwami: uwo mwami si Uhoraho, si na Salomoni, ahubwo ni umukwe; koko rero, mu minsi mikuru y’ubukwe muri Palestina, igihe cyose ibirori byabaga bikiriho, umukwe yitwaga umwami, umugeni akitwa umwamikazi. yanyinjije mu byumba bye.
Tunezerwe tukwishimire,
duhimbaze urukundo kurusha divayi.
Erega bazi ubwenge abakwikundira!
5Ndi umuyumbu ariko mfite igikundiro,
bari ba Yeruzalemu#1.5 bari ba Yeruzalemu: abo bakobwa bitwa kandi abari ba Siyoni (3.11); ni abakobwa babaga baherekeje umugeni, akaba ari bo abwira (2.7; 3,5; 5,8; 8,4), na bo bakamusubiza (1.8; 5,9; 6,1; 7,1).,
nsa n’amahema ya Kedari
nsa n’inyegamo zo kwa Salima#1.5 Kedari … Salima: ni ubwoko bubiri bw’Abarabu bwahoraga bwimukana amatungo..
6Ntimungaye ibara ngo ndirabura:
ni izuba ryambabuye.
Bene mama barandakariye;
banyohereza kubarindira imizabibu,
ariko iyanjye mizabibu sinayirinda.
7Mbwira se, wowe umutima wanjye ukunda,
aho ujyana umukumbi wawe kurisha,
mbwira aho uwujyana kubyagira,
ntava aho nsa n’ubwerabwera,
hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe.
ABAKWE:
8Niba utabizi, wowe gitego mu bakobwa,
sohoka ukurikire umukumbi wawe,
maze abana b’ihene ubajyane kurisha
iruhande rw’ibiraro by’abungeri.
UMUKWE:
9Ncuti yanjye,
nakugereranya n’imwe mu mafarasi y’ingore,
amwe akurura amagare ya Farawo.
10Imisaya yawe ni ihogoza, itatse amasaro#1.10 utatse amasaro: iyo bashaka kurata ubwiza bw’umukwe cyangwa bw’umugeni, abasizi bakoresha ibigereranyo byinshi, nk’imibavu, amabuye y’agaciro, indabyo, imbuto, imitako, inyamaswa, ibiti n’ibindi . . . Nta we ukwiye gushakisha ibindi bisobanuro.,
kimwe n’ijosi ryawe ritamirije inigi.
11Turagutungira inigi za zahabu,
duharagemo amabara ya feza.
ABAGENI BOMBI#1.11 ABAGENI BOMBI: abakundana bombi baba bari kumwe, umwe agasingiza undi. Umugeni ni we utangira. Akanyerezo — kavuga ko undi na we afashe ijambo.:
12— Igihe umwami bamushagaye,
ni bwo akarabo kanjye gatama impumuro nziza,
13Uwo nkunda ni nk’agapfunyika k’umubavu
kegama hagati y’amabere yombi.
14Uwo nkunda ni nk’agashandiko k’indabo
hagati y’imizabibu ya Enigadi.
15— Koko uri mwiza, mukobwa nkunda, koko uri mwiza!
Amaso yawe ni nk’ay’inuma.
16— Uri mwiza, muhungu nkunda, koko uteye ubwuzu.
Uburiri bwacu ni ubwatsi butoshye.
17— Inkingi z’inzu yacu ni sederi,
n’imishoro yayo ni imizonobari.
Currently Selected:
Indirimbo ihebuje 1: KBNT
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: