Mwene Siraki 7
7
Izindi nama zinyuranye
1Ntukagire nabi, nawe inabi itazakugwirira.
2Uzamaganire kure akarengane, na ko kazaguhunga.
3Mwana wanjye, ntugatere imbuto mu mabimba y’akarengane,
kuko wazagasarura incuro ndwi.
4Ntugasabe Uhoraho ngo akugire igikomerezwa,
n’umwami ntukamushakeho intebe y’icyubahiro.
5Ntukigire intungane imbere y’Uhoraho,
cyangwa ngo wigire umunyabuhanga imbere y’umwami.
6Uzirinde kuba umucamanza,
hato utazananirwa guhashya akarengane,
maze ukabura umurava kubera gutinya abakomeye.
7Ntuzahemukire ikoraniro ry’umugi,
cyangwa ngo witeshe agaciro imbere ya rubanda.
8Ntukongere icyaha mu kindi,
kuko nta na kimwe utazaherwa igihano.
9Ntuzibwire ngo «Ubwinshi bw’ibitambo byanjye
bizanyura Uhoraho Umusumbabyose, bimwurure.»
10Ntukabe ikigwari mu masengesho yawe,
kandi ntukiyibagize gufasha abakene.
11Ntugaseke umuntu washavuye ku mutima,
kuko gucisha bugufi abantu no kubakuza bifite Nyirabyo.
12Ntuzaremere ibinyoma umuvandimwe wawe,
kandi uzirinde no kubeshyera incuti.
13Uzirinde ikinyoma cyaguturukaho,
nta kamaro kigira na busa.
14Ntugasakuze mu ikoraniro ry’abasheshe akanguhe,
kandi nusenga, ntugasukiranye amagambo.
15Ntukange imirimo inaniza#7.15 imirimo inaniza: Mwene Siraki aremeza ko imirimo y’amaboko ari ngombwa rwose ku muntu uharanira gucengera amategeko, agashakashaka Ubuhanga. Cyakora ariko, ibi ntibivuguruza ibyo muri 38,24–34, aho avuga ko umuntu ukora ataruhuka kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, adashobora kuba umunyabuhanga n’ubwo imirimo ye yagirira benshi akamaro.,
habe n’uwo guhinga imirima, wagenwe n’Umusumbabyose.
16Ntukishyire mu rugaga rw’abanyabyaha,
ujye wibuka ko uburakari bw’Uhoraho budaheranwa.
17Jya wicisha bugufi ukomeje,
kuko umuriro n’inyo ari byo gihano cy’utemera.
18Ntuzagurane incuti feza,
cyangwa ngo umuvandimwe w’ukuri umugurane zahabu ya Ofiri.
19Ntugahunge umugore mwiza kandi w’umunyamwete,
kuko ubugwaneza bwe buruta zahabu.
20Ntugatoteze umugaragu ukorana umurava,
cyangwa umucancuro witanga wese.
21Uzakunde umucakara w’umunyabwenge,
woye kumwima uburenganzira afite bwo kwicungura.
Ababyeyi n’abana
22Niba ufite amatungo, ujye uyaragira,
kandi agufitiye akamaro, uyakomereho.
23Niba ufite abana, jya ubahana,
kandi kuva mu buto bwabo, ubatoze kutarega ijosi.
24Niba ufite abakobwa, ujye wita ku mubiri wabo,
kandi wirinde kujya uhora ubasekera#7.24 uhora ubasekera: Mwene Siraki aragira inama ababyeyi ko bakwiye gukunda abana babo, ariko bakanabashyiraho igitsure. Koko kandi, gutetesha umwana umwemerera ibyo ashaka byose, ni ukumwica umutima..
25Nushyingira umukobwa wawe, uzaba ugeze ku gikorwa nyacyo,
ariko uzamuhe umugabo uzi ubwenge.
26Niba ufite umugore ukunyura umutima, ntuzamusende,
ariko niba wumva umwishisha, ntuzamwizere.
27Uzahimbaze so n’umutima wawe wose,
kandi ntuzibagirwe ibise bya nyoko.
28Ujye wibuka ko bakubyaye,
ubwo se wagenza ute ngo ubiture ibyo bagukoreye?
Kubaha abaherezabitambo
29Jya utinya Uhoraho n’umutima wawe wose,
wubahe n’abaherezabitambo#7.29 wubahe n’abaherezabitambo: Mwene Siraki arubahiriza cyane imihango y’iyobokamana kimwe n’abayiyobora (reba umutwe wa 50); agaha icyubahiro abaherezabitambo, bityo akizera ko kigera no kuri Uhoraho ubwe. be.
30Uzakunde Uwakuremye n’imbaraga zawe zose,
kandi woye gutererana ibyegera bye.
31Uzatinye Uhoraho, kandi uhe icyubahiro umuherezabitambo,
maze umuhe umugabane we nk’uko byategetswe,
ari byo umuganura ku byo wejeje,
ibyatuweho igitambo cyo kwigorora,
ituro ry’inkoro, ibyatuweho igitambo cy’ubutungane,
n’ibindi byose bigerurwa ku maturo matagatifu.
Abakene n’abatishoboye
32No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama,
kugira ngo usenderezwe imigisha.
33Ubuntu bwawe bujye bugera ku bazima bose,
abapfuye#7.33 abapfuye na bo: mbere na mbere, abapfuye bagomba guhambwa uko bikwiye (reba 2 Sam 21,10–14; Yer 22,19; Tobi 1,17–18; 12,12). Cyakora nyuma bitinze, bagiye babavugira amasengesho, bakabaturira n’ibitambo (2 Mak 12,38–46). na bo ntukabime ineza yawe.
34Ntugatererane abarira,
kandi ujye ushyigikira abashavuye.
35Ntugatinye gusura umuntu urwaye,
ibikorwa nk’ibyo bizaguhesha igikundiro.
36Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana amaherezo yawe#7.36 uzirikana amaherezo yawe: aha ngaha Mwene Siraki arashaka kuvuga igihe cy’urupfu, kuko kuri we ari cyo asanga gikomeye (reba na 11,26–28); ni bwo Uhoraho azashima imibereho y’umuntu cyangwa akayigaya. Mu gihe iki gitabo cyandikwaga, Abayahudi bamwe na bamwe bagendaga barushaho kwemera ko nyuma y’urupfu abantu bazahembwa cyangwa bagahanwa; na Mwene Siraki n’ubwo atabyerura, ni ko abitekereza.,
bityo nta bwo uzigera ucumura.
Currently Selected:
Mwene Siraki 7: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: