YouVersion Logo
Search Icon

Mwene Siraki 33

33
1Utinya Uhoraho, nta cyago kimutera,
n’iyo ikigeragezo cyaza yarokoka.
2Uwanga itegeko ntaba ari umunyabuhanga,
naho urikurikiza aryarya ameze nk’ubwato mu muhengeri.
3Umuntu uzi ubwenge yizera itegeko,
mbese nk’uko yakwizera igisubizo
ahawe n’amabuye y’ubufindo.
4Jya utegura amagambo yawe, bazakumva,
ukoranye ubumenyi bwawe, maze usubize.
5Umutima w’igicucu uteye nk’uruziga,
kimwe na rwo uhora uzenguruka.
6Incuti innyegana imeze nk’ifarasi y’ingabo#33.6 ifarasi y’ingabo: nk’uko ifarasi y’ingabo itaguma hamwe ibonye iy’inyagazi maze ikagusha uyigenderaho, ni ko n’umushungerezi amera: ntashobora guceceka iyo hari agakuru yungutse, ndetse n’iyo ibyo avuga byababaza incuti ye.
ikoba ushaka kuyurira wese.
Uhoraho ni we ugenga imibereho y’abantu
7Ni kuki umunsi urusha undi urumuri,
kandi urumuri rw’iminsi yose ruva ku zuba?
8Ubuhanga bw’Uhoraho ni bwo bwayitandukanije,
busobanura ibihe by’umwaka n’iminsi mikuru ibiranga;
9imwe yarayamamaje, arayitagatifuza,
indi ayishyira mu mubare w’iminsi isanzwe.
10Abantu bose bavuye mu gitaka,
kandi Adamu yaremeshejwe ibumba.
11Uhoraho yabavanguye akoresheje ubuhanga bwe bwinshi,
anabanyuza inzira zinyuranye:
12bamwe muri bo, abaha umugisha, arabakuza,
arabatagatifuza, abagira ibyegera bye,
abandi#33.12 bamwe muri bo . . . abandi: Mwene Siraki aribaza impamvu abantu bamwe batunganirwa naho abandi bakaburanirwa, cyangwa se igituma Imana itonesha bamwe abandi ikabatererana. Muri 15,14–17 na 21,11, yari yavuze ibyerekeye ubwigenge bwa muntu ushobora kwihitiramo icyiza cyangwa ikibi; none aha ngaha arasanga Imana idaha abantu ingabire zimwe, ariko igahemba buri wese ibigiranye ubutabera. arabavuma, abacisha bugufi,
abakura mu mwanya barimo.
13Nk’uko ibumba riba riri mu kiganza cy’umubumbyi,
akarikoresha uko yishakiye,
n’abantu bari mu kiganza cy’Uwabaremye,
maze akabahemba akurikije ubutabera bwe.
14Ikibi giteganye n’icyiza,
n’urupfu ruteganye n’ubuzima,
n’umuntu ukunda Uhoraho aba ateganye n’umunyabyaha.
15Wiyumvishe ko n’ibikorwa by’Umusumbabyose ari ko biteye,
birabangikanye bibiri bibiri, kimwe kikajyana n’ikindi.
Umugambi w’umwanditsi
16Jyewe naje nyuma#33.16 Jyewe naje nyuma: Mwene Siraki ntayobewe ko hari abandi banyabuhanga bigishije kandi bakandika mbere ye, none aribaza niba hari icyasigaye we yavuga. Ameze nk’umuntu uhumba mu bibuba inyuma y’isarura. Nyamara uko yarushagaho kuzirikana no gucengera inyigisho z’abamubanjirije, byatumye agera kuri byinshi, ndetse bitambutse ibyabo. Ariyumvisha neza ko igitabo yanditse kizagirira akamaro abantu benshi! Gereranya n’ibivugwa muri 24,30–34., ndashishoza
nk’umuntu uhumba nyuma y’isarura.
17Umugisha w’Uhoraho watumye nza bwangu,
nuko ngenza nk’umusaruzi nuzuza umuvure.
18Mwemere ko atari jye jyenyine wigokeraga,
ahubwo naruhiye abashakashaka inyigisho bose.
19Nimunyumve rero, bakuru b’umuryango,
namwe batware b’ikoraniro, nimuntege amatwi!
Ntuzatagaguze umutungo wawe utarapfa
20Yaba umwana cyangwa umugore,
yaba umuvandimwe cyangwa incuti,
ntuzagire uwo wemerera ko agutegeka ukiriho,
kandi ntuzagabire umutungo wawe undi muntu,
kuko wongeye kubikenera, wagomba kumwinginga.
21Nuba ukiriho, ukaba ugihumeka,
ntuzagire uwo wemerera kuguhaka,
22kuko ikiruta ari uko abana bawe bagutakambira,
aho kugira ngo wowe ubategere ibiganza ubasaba.
23Ibyawe byose ujye ubitunganya uko ubishaka,
kandi wirinde icyagusebya.
24Umunsi wawe niwegereza, mbese wenda gupfa,
uzabibaheho umurage.
Uko abacakara bagomba gufatwa#33.24 bagomba gufatwa: ku byerekeye abacakara, umwanditsi w’iki gitabo aratanga inama yo kutabajenjekera, ariko hatarimo akarengane. Amategeko y’Abayahudi ntiyabemereraga gukoresha abacakara babo uko bishakiye, hari bimwe na bimwe bari bafiteho uburenganzira; reba Iyim 21,1–27; Lev 25,46; Ivug 15,12–18. Ubukristu rero buzaza bushyigikira iryo bohorwa ry’abacakara (Gal 3,28; Ef 6,9; Kol 4,1; Filem.)
25Indogobe ihabwa ubwatsi, igakubitwa, igatwara imizigo,
umugaragu ahabwa umugati, agakosorwa kandi agakora.
26Jya ukoresha umucakara wawe, maze uruhuke;
niyirirwa anebwa, azashaka kwigenga.
27Ingoyi n’ibiziriko bitsikamira ijosi,
n’umugaragu w’umugome akwiye inkoni n’ibiboko.
28Jya umuhatira gukora, atazaba imburamukoro,
kuko kubura umukoro byigisha ibyaha byinshi;
29jya umuha akazi kaberanye na we,
niyanga kumvira umubohe amaguru.
30Nyamara ntukagire uwo urengereza urugero,
kandi ntuzagire icyo ukora umurenganya.
31Niba utunze umugaragu, ajye amera nkawe ubwawe,
kuko uba waramugabanye wese n’amaraso ye#33.31 n’amaraso ye: Mwene Siraki aratekereza uburyo bakoreshaga kugira ngo umucakara abe abaye imbata: bamwegekaga ku nkomanizo z’umuryango, hanyuma bakamutobora ugutwi; hagatonyanga uturaso duke; ubwo akaba aguranywe n’amaraso ye. Reba Iyim 21,6 na Ivug 15,16–17..
32Niba utunze umugaragu, jya umufata nk’umuvandimwe,
kuko uba umukeneye mbese nkawe ubwawe.
33Wamara se kumutoteza, akaguhunga,
wamushakira mu zihe nzira?

Currently Selected:

Mwene Siraki 33: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in