YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 20

20
Sekibi afungwa imyaka igihumbi
1Nuko mbona umumalayika wamanukaga mu ijuru, afite mu kiganza urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini. 2Afata cya Gikoko, Inzoka ya kera na kare, ari yo Sekibi na Sekinyoma, maze arakiboha ngo kigume ku ngoyi imyaka igihumbi#20.2 imyaka igihumbi: reba 2,10 (n’igisob.). 3Nuko akiroha mu nyenga, arahafunga, arahadanangira, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi; ariko hanyuma y’ibyo, kigomba kuzarekurwa igihe gitoya#20.3 kuzarekurwa igihe gitoya: ni ukuvuga ko abakristu bazongera gutotezwa ariko bitari cyane nka mbere, kuko Sekibi azaba yaratsinzwe na Ntama.. 4Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima#20.4 bongera kuba bazima: Roma imaze kugwa, abakristu babaye nk’abazutse, kuko bagize amahoro bigatuma bagwira., maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi#20.4 imyaka igihumbi: ni ukuvuga igihe kiri hagati y’aho itotezwa ry’abakristu rihoshereje n’urubanza rwa nyuma (reba 20,7–10).. 5Abandi bapfuye#20.5 abandi bapfuye: abo ni abasengaga Igikoko., bo ntibongera kuba bazima, kugeza ko hashira ya myaka igihumbi. Iryo ni izuka rya mbere. 6Abazagira uruhare kuri iryo zuka rya mbere, abo barahirwa kandi ni abatagatifu. Urupfu rwa kabiri#20.6 urupfu rwa kabiri: ni urupfu rutari urw’imibiri gusa (reba na 21,8). ntiruteze kubagiraho ububasha, ahubwo bazaba abaherezabitambo b’Imana n’aba Kristu, kandi bazime ingoma hamwe na we imyaka ibihumbi.
Urugamba rwa nyuma no gutsinda burundu
7Imyaka igihumbi nirangira Sekibi azarekurwa, ave mu buroko bwe, 8maze ajye kuyobya amahanga atuye mu mpande enye z’isi, ari yo Gogi na Magogi#20.8 Gogi na Magogi: byashushanyaga Abanyaroma barwanya Kiliziya.. Azabakoranyiriza hamwe kugira ngo bajye ku rugamba: umubare wabo ungana n’umusenyi wo ku nyanja. 9Nuko mbona bateye isi yose kandi bagota ingando y’abatagatifujwe, hamwe n’umurwa wakunzwe n’Imana#20.9 ingando y’abatagatifujwe . . . n’Imana: ni abakristu batari i Yeruzalemu, bikaba n’ishusho ya Kiliziya.. Ariko umuriro umanuka mu ijuru, maze urabatwika. 10Na Sekibi wabayobyaga, arohwa mu nyenga y’umuriro n’ubujeni, aho cya Gikoko na wa muhanurabinyoma bari. Bazababara amanywa n’ijoro, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.
Urubanza rw’imperuka
11Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi. 12Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato, bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo, ari cyo cy’ubugingo; maze abapfuye bacirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo. 13Inyanja irekura abapfuye bayirimo, Urupfu n’Ukuzimu na byo birekura abapfuye byari bifite, maze buri wese acirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye. 14Nuko Urupfu n’Ukuzimu birohwa mu nyenga y’umuriro. Iyo nyenga y’umuriro rero, ni yo rupfu rwa kabiri. 15Kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo, na we yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 20: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in