Imigani 13
13
1Umwana uzi ubwenge akunda guhugurwa na se,
ariko umusekanyi ntiyemera guhanwa.
2Ibyiza bitunga umuntu abikomora ku munwa we,
ariko umutima w’abagambanyi uhazwa n’urugomo.
3Uhana umunwa we aba arinze ubuzima bwe,
naho usukagura amagambo azarohama.
4Umunebwe agira irari rikamupfana ubusa,
ariko icyo abanyamwete bifuje bakigeraho.
5Intungane yangana n’ikinyoma,
ariko umugiranabi aragayisha, agakoza isoni.
6Ubutungane burinda umunyamurava,
ariko icyaha kigatera abagiranabi korama.
7Hari abigira abakire kandi ari abatindi,
abandi bakigira abakene, kandi batunze ibya mirenge.
8Incungu y’ubuzima bw’umuntu ni umutungo we#13.8 ni umutungo we: umukire ashobora kwirwanaho, akirinda ishyari n’ibitero by’abanzi akoresheje umutungo we, naho umukene we nta cyo asabwa kuko atagira na busa.,
ariko umukene nta cyo akangishwa.
9Urumuri rw’intungane rutera ibyishimo,
ariko itara ry’abagiranabi rizazima.
10Ubwirasi bukurura amahane,
ariko ubuhanga buhorana abemera kugirwa inama.
11Ubukire buje bugubugu burayoyoka,
ariko ubwo umuntu yitondeye bukiyongera.
12Iyo umutima utabonye icyo wifuza urarwara,
wakibona, kikawubera nk’igiti cy’ubuzima.
13Uhinyura inama azayoba,
naho ukurikiza amabwiriza azahembwa.
14Inyigisho y’umunyabuhanga ni isoko y’ubuzima,
itoza kwirinda imitego y’urupfu.
15Gushyira mu gaciro bitera igikundiro,
ariko inzira y’abagambanyi irabaroha.
16Umunyabwenge akora abanje gutekereza,
naho umupfayongo akasasa ubusazi bwe.
17Intumwa mbi igusha mu makuba,
naho iy’indahemuka irakiza.
18Uwanga guhugurwa bimutera ubukene akamwara,
ariko uwemera guhanwa azakuzwa.
19Umutima unezezwa no kuronka icyo wifuza,
abapfayongo baterwa ishozi no kureka ikibi!
20Nugendana n’umunyabuhanga nawe uzaba we,
ariko ubana n’abapfayongo, ahinduka mubi.
21Ibyago bikurikirana abanyabyaha,
ariko ihirwe rikaba igihembo cy’intungane.
22Umuntu w’umunyamutima asigira abuzukuru be umurage,
ariko umutungo w’umunyabyaha uzahabwa intungane.
23Imirima y’abakene irumbuka imyaka myinshi,
ariko hariho abapfa bazize ubuhendanyi.
24Urinda umwana we inkoni, aba amwanga,
naho umukunda, ntatinda kumuhana.
25Intungane irarya igahaga,
ariko inda y’abagiranabi ihorana icyena.
Currently Selected:
Imigani 13: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: