YouVersion Logo
Search Icon

Abanyafilipi 3

3
Inzira y’ubutungane bw’ukuri
1Ahasigaye, bavandimwe banjye, nimwishimire muri Nyagasani. Ntibinduhije kongera kubibandikira, kandi bibafitiye akamaro. 2Mwirinde izo mbwa#3.2 izo mbwa: Abayahudi bitaga batyo abantu batari basangiye ukwemera (reba Mt 15,26); ariko Pawulo akoresha icyo gitutsi avuga ba bakristu b’Abayahudi kavukire bashakaga ko igenywa ryubahirizwa na bose, ndetse n’abakristu batari Abayahudi kavukire.! Mwirinde abo bagiranabi! Mwirinde abirata ko bagenywe! 3Burya ni twe twagenywe by’ukuri#3.3 twagenywe by’ukuri: Abayahudi bibwiraga ko igenywa ari ryo ryabagira abana b’Imana, rikabakiza. Pawulo aravuga ko bibeshya, ko ahubwo kubana na Kristu wenyine ari byo bizadukiza., twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.
4Icyakora jyewe ubwanjye simbuze impamvu zo kwiringira iby’umubiri, ndetse nzirusha uwo ari we wese wabyiringira: 5Jyewe, wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko! 6Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka.
7Ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu. 8Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu, 9maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera#3.9 ubutungane bukomoka ku Mategeko . . . ku kwemera: mu mabaruwa yandikiye Abanyagalati n’Abanyaroma, ni ho Pawulo asobanura neza igituma ukwemera ari ko guhesha ubutungane nyabwo. Kristu, buva ku Mana, bukaba bushingiye ku kwemera. 10Igisigaye ni ukumumenya, We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe, 11kugira ngo nibishoboka, nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye. 12Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye#3.12 yansingiriye: Kristu yasingiriye Pawulo ahita amuhindura uwe ako kanya, igihe yamubonekeraga mu nzira ijya i Damasi (Intu 9,4–5; Gal 1,15).. 13Koko, bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho; icyo mparanira ni kimwe gusa: ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza. 14Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu. 15Twese abagamije ubutungane, tugenze dutyo; niba kandi mubyumva ukundi, na byo Imana izabibamurikira. 16Aho tugereje rero, dufatanye gukomeza inzira imwe.
17Mwese, bavandimwe, mugenze nkanjye, kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye. 18Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira: hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu#3.18 abanzi b’umusaraba wa Kristu: bashobora kuba ari ba bakristu b’Abayahudi kavukire barwanyaga Pawulo. Ni abanzi b’umusaraba wa Kristu kuko bemezaga ko wo wonyine udashobora kugeza abantu ku butungane, ngo bagomba no gukurikiza amategeko ya Musa.. 19Amaherezo yabo ni ukorama; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. 20Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, 21We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose.

Currently Selected:

Abanyafilipi 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in