YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 34

34
Imbibi z’igihugu cya Kanahani
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzategeka Abayisraheli: Mugiye kwinjira muri Kanahani, icyo ni cyo gihugu mwahaweho umugabane; imbibi zacyo ziteye zitya.
3Mu majyepfo, urubibi rwanyu ruturuka mu butayu bwa Sinayi rugakurikira umupaka w’igihugu cya Edomu. Iburasirazuba, urubibi rwanyu ruva ku mpera y’inyanja y’Umunyu, 4rukigobya mu majyepfo y’umuzamuko w’Akarabimu, rugaca i Sini, maze rugahinguka i Kadeshi-Barineya. Rukongera rukerekeza i Hasari-Adari, rugaca ahitwa Asimoni, 5maze rukiheta rugana mu mugezi wa Misiri, aho ruhurira n’inyanja.
6Iburengerazuba ho, inyanja nini ni yo izababera urubibi. Urwo ni rwo rubibi rwanyu iburengerazuba.
7Mu majyaruguru, muzashinge imbago z’urubibi rwanyu muhereye ku Nyanja Nini, mugeze ku musozi wa Hori. 8Nimuhava, mukomeze i LeboHamati, n’i Sedadi, 9mugane i Zifironi, maze muhagararire i Hasari-Eyinani. Urwo ni rwo rubibi rwanyu rwo mu majyaruguru.
10Iburasirazuba, muzashinga imbago z’urubibi rwanyu guhera i Hasari-Eyinani kugera i Shefami, 11mumanuke kuri Rivila iburasirazuba bwa Ayini, maze mukomeze mugere ku misozi iri mu burasirazuba bw’Inyanja ya Kinereti, 12mwongere mugere kuri Yorudani, muze guhagararira ku Nyanja y’Umunyu. Icyo ni cyo gihugu cyanyu n’imbibi zacyo zigikikije.»
13Musa aha Abayisraheli amabwiriza, agira ati «Icyo ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo. Ni igihugu Uhoraho yategetse ko gihabwa imiryango icyenda hamwe n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase. 14Koko rero, umuryango wa bene Gadi n’uwa bene Rubeni hamwe n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase, bari bahawe umugabane wabo. 15Iyo miryango ibiri n’icyo gice cy’umuryango bahawe umugabane wabo hakurya ya Yorudani iburasirazuba, ahateganye na Yeriko.»
Amazina y’abari bashinzwe kugabanya igihugu
16Uhoraho abwira Musa, ati 17«Dore amazina y’abazabagabanya igihugu: ni umuherezabitambo Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni. 18Muri buri muryango kandi muzatoremo umuntu uzagabanya igihugu. 19Dore rero amazina y’abo bantu: mu muryango wa Yuda ni Kalebu mwene Yefune. 20Mu muryango wa bene Simewoni, ni Shemuyeli mwene Amihudi. 21Mu muryango wa Benyamini, ni Elidadi mwene Kisiloni. 22Mu muryango wa bene Dani, uwatowe ni Buki mwene Yogili. 23Kwa bene Yozefu, mu muryango wa bene Manase, uwatowe ni Haniyeli mwene Efodi; 24mu muryango wa bene Efurayimu, uwatowe ni Kemuyeli mwene Shifutani. 25Mu muryango wa bene Zabuloni, uwatowe ni Elisafani mwene Parinaki. 26Mu muryango wa bene Isakari, uwatowe ni Palitiyeli mwene Azani. 27Mu muryango wa bene Asheri, uwatowe ni Ahihudi mwene Shelomi. 28Mu muryango wa bene Nefutali, uwatowe ni Pedaheli mwene Amihudi.» 29Abo ni bo bagabo Uhoraho yategetse gukwiza Abayisraheli imigabane mu gihugu cya Kanahani.

Currently Selected:

Ibarura 34: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy