YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 24

24
1Balamu abona ko Uhoraho yishimiye guha umugisha Abayisraheli, maze ntiyongera kwivuna abaririza icyo Uhoraho ashaka, ahubwo arahindukira yirebera mu butayu. 2Balamu yubuye amaso, abona Abayisraheli bashinze ingando, buri nzu iri ukwayo. Umwuka w’Imana umusakaramo, 3maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati:
«Arabivuze Balamu mwene Bewori, arabivuze umugabo ureba akageza kure,
4arabivuze uwumva amagambo y’Uhoraho,
akabona ibyo Uhoraho amweretse,
maze yaba yatwawe mu Mana,
amaso ye agafunguka!
5Mbega amahema yawe, Yakobo, ngo araba meza,
kimwe n’ingando zawe, Israheli;
6ameze nk’amazi atemba ava mu isumo,
ameze nk’ubusitani bwo ku nkombe y’uruzi,
ameze nk’imisaga yiterewe n’Uhoraho,
cyangwa amasederi yo ku nkombe y’umugezi.
7Ni nk’amazi yarenze imiyoboro,
agasendera mu mbuto.
Umwami wa Israheli#24.7 Umwami wa Israheli: Abayisraheli bazitorera umwami nyuma y’imyaka magana abiri. Abatsinze umwami Agagi w’Abamaleki ni babiri: Sawuli na Dawudi (reba 1 Sam 15,8; na 30). Twakeka ko bongeye uwo murongo ku gisigo ibyo byose bimaze kuba. azaganza Agagi,
maze ingoma ye isagambe.
8Imana yamwikuriye mu Misiri
afite imbaraga nk’iz’imbogo.
Azayogoza amahanga y’ababisha,
abakonyagure amagufa,
abahamye imyambi ye.
9Aca bugufi, akabyagira nk’intare:
ni nde wabyutsa iyo nyamaswa y’inkazi?
Arahirwa uzaguha umugisha,
kandi uzakuvuma na we azabe ikivume!»
10Balaki arakarira Balamu, maze akubita agatoki ku kandi avuga ati «Naguhamagariye kumvumira ababisha, none dore bubaye ubwa gatatu ubasenderezaho imigisha! 11Niba ari ibyo byawe, genda usubire mu gihugu cyawe! Nari nemeye kuguhemba bishimishije, none dore Uhoraho arabikuvukije.»
Balamu ahanura ikuzo rya Israheli
12Balamu asubiza Balaki, ati «Nta bwo se nari nabwiye intumwa wanyoherereje nti 13’N’aho Balaki yampa feza na zahabu byakuzura inzu ye, sinshobora guca ku itegeko ry’Uhoraho ngo mpamagare ikibi cyangwa icyiza ku bushake bwanjye! Nzavuga icyo Uhoraho azambwira.’ 14None rero ubu ndagiye, nsubiye mu banjye. Ariko igira hino, nkubwire uko uriya muryango uzagenzereza uwawe mu gihe kiri imbere.» 15Nuko abahanurira muri iki gisigo, agira ati:
«Ndabivuze Balamu mwene Bewori, ndi umugabo ureba nkitegereza,
16amagambo y’Imana ni jyewe abwirwa
kandi ntunze ubwenge nahawe n’Umushoborabyose.
Iyo nsenze cyane ngatwarwa, amaso yanjye agafunguka,
ndangamira ibyo Ushoborabyose anyeretse:
17ibizaba ndabyiyumvira, nyamara si ibya vuba,
ndabyitegereza ariko ntibindi bugufi:
mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri#24.17 hazavuka inyenyeri: mu bihugu — by’iyo ngiyo bavugaga ko umwami wimye ari izuba rirashe.,
mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami
izamenagura imitwe y’abatuye Mowabu,
inatsembe bene Seti bose.
18Edomu izatsindwa, inyagwe;
nayo Seyiri, ababisha bazayigabiza.
Israheli igiye kugaragaza imbaraga zayo!
19Mu nzu ya Yakobo hazaduka umutware
uzatsemba ababisha basigaye mu mugi wabo.
Balamu ahanura urupfu rw’abanzi ba Israheli
20Balamu arongera areba Abamaleki, maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati:
«Amaleki ni igihangange mu mahanga,
ariko amaherezo yayo ni ukurimburwa.»
21Arongera areba Abakeniti, maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati
«Amazu yawe arakomeye,
n’icyari cyawe cyubatse ku rutare.
22Ariko Kayini azakongorwa n’indimi z’umuriro,
nibishyira kera Ashuru ibagire imfungwa.»
23Arongera ahanurira muri iki gisigo, agira ati
«Mbega ibyago! Ni nde uzarokoka ukuboko kw’Uhoraho?
24Dore amato araje avuye i Kitimu . . .
Abanzi bazakandamiza Ashuru na Eberi;
ariko na bo ubwabo imbere yabo hari imanga.»
25Birangiye Balamu arigendera asubira mu gihugu cye, Balaki na we anyura inzira ye, arataha.

Currently Selected:

Ibarura 24: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy