YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 16

16
Kore, Datani na Abiramu bivumbura
1Kore umuhungu wa Yishari mwene Kehati wa Levi agomesha abuzukuru ba Rubeni ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu, hamwe na Oni mwene Peleti. 2Bo rero, bafatanije n’abandi Bayisraheli magana abiri na mirongo itanu, bivumbura kuri Musa. Bari abantu b’ibirangirire, b’abatware b’umuryango, bakaba ari na bo bahagarariraga ikoraniro. 3Nuko rero biterura kuri Musa na Aroni bavuga bati «Twabarambiwe! Abagize ikoraniro bose ni abatagatifu#16.3 bose ni abatagatifu: Kore na bene wabo basabiraga abakomoka kuri Levi bose uruhusa rwo guhereza ibitambo no kosa ububani imbere y’Uhoraho; ntibemeraga ko Musa, Aroni n’abahungu be, ari bo baherezabitambo bonyine batowe n’Imana. Byongeye, bamwe mu muryango wa Rubeni (Datani na Abiramu) ntibari bagishaka gutegekwa na Musa na Aroni. kandi Uhoraho ari hagati yabo; mwakuye he ububasha bwo kwigira abategetsi b’ikoraniro ry’Uhoraho?»
4Musa yumvise ayo magambo yitura hasi, yubika umutwe ku butaka. 5Hanyuma abwira Kore n’abafatanije na we, ati «Ejo mu gitondo, Uhoraho azatumenyesha umuntu uri uwe, w’umutagatifu, kandi unemerewe kumwegera. Uwo azaba yahisemo, azamwemerera kumwegera. 6None rero wowe, Kore n’abantu bawe, nimugenze mutya: mufate ibyotezo, 7ejo muzabicanemo umuriro, maze imbere y’Uhoraho mubishyiremo ububani. Umuntu Uhoraho azahitamo ni we uzaba ari umutagatifu. Nanjye kandi, mwebwe bene Levi, nabarambiwe!»
8Musa arongera abwira Kore, ati «Bene Levi, nimutege amatwi! 9Koko ntimuranyurwa, kuba Imana ya Israheli yarabahisemo ikabemerera kuyegera! Ni mwe murangiza imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, mukanahagararira ikoraniro igihe muyobora imihango mu izina rya bose. 10Yabemereye kumwegera, wowe, Kore n’abavandimwe bawe bose b’Abalevi. Ibyo mwasanze bitabahagije ku buryo mwarwanira no kuba abaherezabitambo! 11Ubwo ni icyo cyatumye, wowe n’abantu bawe, mwishyira hamwe mukiterura kuri Uhoraho! Aroni se we ni muntu ki kugira ngo mumwijujuteho?»
12Musa ahamagaje Datani na Abiramu bene Eliyabu, baramubwira bati «Nta bwo tuzazamuka ngo tujye muri kiriya gihugu. 13Ibyo ntibihagije kubona waratuzamuye ukadukura mu gihugu gitemba amata n’ubuki, kugira ngo tugwe muri ubu butayu? None ibyo bivuyeho ugashaka no kudutegeka? 14Oya, mu by’ukuri nta bwo watujyanye mu gihugu gitemba amata n’ubuki! Nta bwo waduhaye umurage w’imirima cyangwa uw’imizabibu. Ese urakeka ko bariya bantu ari impumyi? Nta bwo tuzajyayo!» 15Musa ararakara cyane, maze abwira Uhoraho, ati «Ntiwakire ituro ryabo. Nta n’indogobe yabo nigeze mfata. Nta n’umwe muri bo nagiriye nabi.»
Igihano cya Kore, Datani na Abiramu
16Musa abwira Kore, ati «Wowe n’ingabo zawe, ejo muzabe muri imbere y’Uhoraho hamwe na Aroni. 17Muzafate mwese ibyotezo byanyu, mushyiremo ububani, maze buri wese azabimurikire imbere y’Uhoraho. Byose hamwe bizaba ari magana abiri na mirongo itanu; wowe na Aroni, buri wese azaba afite icye.»
18Bose bafata ibyotezo byabo, bacanamo umuriro, bashyiraho ububani, maze bo, Musa na Aroni bahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 19Kore akoranyiriza abantu be iruhande rwa Musa na Aroni, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza imbaga yose, 20maze Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 21«Nimwitandukanye na bariya bantu, muri aka kanya ngiye kubarimbura.» 22Bikubita hasi, maze bubika umutwe ku butaka bavuga bati «Mana, Mana, wowe uha umwuka ikiremwa cyose, umuntu umwe aracumura maze ukarakarira ikoraniro ryose!»
23Uhoraho abwira Musa, ati 24«Bwira ikoraniro rijye kure y’ingo za Kore, Datani na Abiramu.» 25Musa ahagurutse ngo ajye gushaka Datani na Abiramu, abakuru b’imiryango baramukurikira. 26Abwira ikoraniro ryose aya magambo, ati «Mujye kure y’amahema ya bariya bagome, kandi ntimugire ikintu cyabo mukoraho, hato namwe mutavaho murimbuka kubera ibyaha byabo byose!» 27Rubanda rero bajya kure y’ingo za Kore, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu bari basohokanye n’abagore babo, abana n’abuzukuru babo, maze bahagarara ku miryango y’amahema yabo. 28Musa aravuga ati «Dore ikizabemeza ko Uhoraho ari we wanyohereje kurangiza bya bikorwa byose, nkaba nta cyo nkora ku bushake bwanjye. 29Bariya bantu, nibicwa n’urupfu rusanzwe rutwara abandi, bakanogoka uko abandi banogoka, Uhoraho ntazaba yaranyohereje. 30Ariko rero Uhoraho nakora igitangaza, maze isi ikicamo urwobo ikabamirana n’ibyo batunze byose, bakarigita ikuzimu ari bazima, muzamenya ko bariya bantu bari barasuzuguye Uhoraho.»
31Yarangije kuvuga ayo magambo, nuko ubutaka busadukira ku birenge bya Datani na Abiramu. 32Isi yicamo urwobo, ibamirana n’imiryango yabo, hamwe n’abantu ba Kore bose n’ibyabo byose. 33Bo n’ibyo bari batunze byose, birigita ikuzimu ari bazima, isi ibarengaho; nuko bava mu ikoraniro batyo. 34Abayisraheli bari babakikije, bumvise induru zabo, bahunga babwirana bati «Nimucyo duhunge! naho ubundi isi iratumira!»
35Nyuma, Uhoraho yohereza ikibatsi cy’umuriro gitwika ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bariho batura imibavu.

Currently Selected:

Ibarura 16: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy