Nehemiya 9:19-21
Nehemiya 9:19-21 KBNT
wowe, kubera impuhwe zawe zitagereranywa, ntiwigeze ubatereranira mu butayu; inkingi y’igicu yakomeje kubayobora inzira ku manywa, naho nijoro inzira bakayiyoborwa n’inkingi y’umuriro. Wabamanuriyeho umwuka wawe mwiza, kugira ngo bamenye gushishoza; manu yawe bayihozaga mu itama, ukabaha n’amazi ngo bice akanyota. Mu myaka mirongo ine bamaze mu butayu wabamenyeraga ikibatunga, nta n’ikindi bigeze bashaka ngo bakibure, imyambaro yabo ntiyabashiriyeho, n’ibirenge byabo ntibyabyimbagana.





