Nehemiya 8
8
IV. EZIRA ATANGAZA AMATEGEKO Y’IMANA
Ezira asomera amategeko mu ruhame#8.1 mu ruhame: iyi mitwe ya 8–9 itangirira aha, iraturondorera cyane ibya Ezira, wa muherezabitambo wari n’umwigishamategeko; naho Nehemiya ubwe, nta cyo imuvugaho. Turacyibuka ukuntu umwami w’Abaperisi yari yarashinze Ezira kwigisha Abayahudi Amategeko y’Imana no kuyubahiriza mu gihugu cyose (Ezr 7,25). Iyi mitwe ya 8–9 rero, iraturondorera ukuntu Ezira yabanje kuyatangariza mu ruhame, imbaga yose yakoranye. Nta bwo twumva impamvu yatumye iyi nkuru bayishyira mu gitabo cya Nehemiya, kandi yari ikwiye guhita ikomeza ibivugwa muri Ezira 8,36.
Mu mboneko z’ukwezi kwa karindwi, Abayisraheli bose baraza, baturutse mu migi batuyemo,
1maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa#8.1 igitabo cy’Amategeko ya Musa: ni bya bitabo bitanu byitiriwe Musa, ari byo Intangiriro, Iyimukamisiri, Abalevi, Ibarura n’Ivugururamategeko, kandi inyandiko yabyo yajyaga gusa rwose n’uko tuyifite ubu., Uhoraho yari yarahaye Israheli. 2Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. 3Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko.
4Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti, iburyo bwe hahagaze Matatiya, Shema, Anaya, Uriya, Hilikiya na Maseya; naho ibumoso bwe hahagaze Pedaya, Mikayeli, Malikiya, Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu. 5Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura, imbaga yose irahaguruka. 6Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe, bati «Amen! Amen!» Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. 7Hanyuma Yozuwe, Bani, Sherebiya, Yamini, Akubu, Shabatayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi, Hanani na Pelaya bari abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo. 8Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga#8.8 yabihinduraga: ibyo bitabo by’Amategeko byari byaranditswe mu gihebureyi, ari na rwo rurimi Abayahudi bavugaga mbere y’ijyanwabunyago. Ariko aho bamariye gutahuka, bagarutse muri Yudeya, buhoro buhoro bagiye bata igihebureyi, bimenyereza kuvuga icyaramu. Urwo rurimi rwajyaga gusa n’igihebureyi muri byinshi, kandi ni rwo rwakoreshwaga n’imbaga nyamwinshi, muri Siriya no mu burasirazuba bwa Yorudani. mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira; maze bakabyumva.
9Nuko (Nehemiya#8.9 Nehemiya: birashoboka ko izina rya Nehemiya baba bararyongeyeho hanyuma, bagira ngo bagaragaze ko na we yafatanyije na Ezira gutunganya icyo gikorwa cy’imena cyo gutangaza Amategeko. Nyamara ariko, nk’uko tubibona, nta ruhare na busa Nehemiya yagize muri uwo muhango. Ikindi kandi, iyo turebye muri 12,36 tuhasanga izina rya Ezira, n’ubwo bishoboka rwose ko atari i Yeruzalemu igihe bagize ibirori byo gutaha inkike zayo. Ibyo umwanditsi yabigize ashaka kwerekana ko igihugu cyavuguruwe kibikesheje abo bagabo bombi b’ibyamamare: Ezira na Nehemiya., Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. 10Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.» 11Maze abalevi na bo bagahoza imbaga, bavuga bati «Nimuceceke, kuko uyu ari umunsi mutagatifu; kandi mwikomeza kugira agahinda!» 12Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura, maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe.
13Ku munsi wa kabiri, abatware b’amazu y’umuryango wose, abaherezabitambo n’abalevi, bakoranira iruhande rwa Ezira, umwanditsi, kugira ngo bicengezemo ibivugwa mu Mategeko. 14Nuko muri ayo Mategeko Uhoraho yari yaratanze akoresheje Musa, basanga ahanditswe ngo «Mu minsi mikuru yo mu kwezi kwa karindwi, abana ba Israheli bazature mu mazu y’ibyatsi#8.14 mu mazu y’ibyatsi: reba Lev 23,42..» 15Bakibimenya, bahita bohereza mu migi yose n’i Yeruzalemu iri tangazo: «Nimugende mujye mu misozi, muzane amashami y’imizeti ya kimeza, ay’imizeti yahinzwe, ay’ibiti bikorwamo imibavu, ay’imikindo n’ay’ibindi biti bifite amababi menshi, maze muyubakishe amazu, nk’uko byanditswe.»
16Nuko rubanda baragenda, bazana amashami bayubakisha amazu matoya hejuru y’ibisenge by’ayo babagamo, mu bibuga byabo, no mu bikari by’Ingoro; ndetse no ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi n’icy’imbere y’irya Efurayimu na ho barayahubaka. 17Ikoraniro ry’abagarutse bava aho bari barajyanywe bunyago, bose bubaka bene ayo mazu y’ibyatsi kandi bakayabamo. Kuva mu gihe cya Yozuwe mwene Nuni kugeza ubwo, nta bundi bigeze bakora nk’ibyo; kandi bose bari banezerewe cyane.
18Buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa nyuma, basomaga mu gitabo cy’Amategeko y’Imana. Ibyo birori, babyizihije mu minsi irindwi yose, maze ku munsi wa munani bongera gukoranira hamwe, nk’uko byari bitegetswe.
Currently Selected:
Nehemiya 8: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: