YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 5

5
Yezu yigishiriza hejuru y’umusozi
(Mk 3.13; Lk 6.12—13.20)
1Yezu abonye icyo kivunge cy’abantu aterera umusozi#5.1 aterera umusozi: nk’uko kera Musa yaherewe amategeko y’Imana ku musozi wa Sinayi (Iyim 24.13), Yezu na we yatereye umwe mu misozi ikikije ikiyaga kugira ngo ahatangire itegeko rishya, rigomba kuzuza no kunonosora irya mbere (5.17).. Aricara, abigishwa be baramwegera. 2Nuko araterura arigisha ati
Abahire
(Lk 6.20–26)
3«Hahirwa abakene ku mutima,
kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
4Hahirwa abiyoroshya,
kuko bazatunga isi ho umurage.
5Hahirwa abababaye,
kuko bazahozwa.
6Hahirwa abasonzeye ubutungane
bakabugirira inyota,
kuko bazahozwa.
7Hahirwa abagira impuhwe,
kuko bazazigirirwa.
8Hahirwa abakeye ku mutima,
kuko bazabona Imana.
9Hahirwa abatera amahoro,
kuko bazitwa abana b’Imana.
10Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,
kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
11Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. 12Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.
Umunyu w’isi; urumuri rw’isi
(Mk 9.50; Lk 14.34–35)
13Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu. 14Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira. 15Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. 16Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.
Yezu yaje kunonosora Amategeko
17Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. 18Koko rero, ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu Mategeko ibyo byose bitarangiye#5.18 bitarangiye: itegeko rya kera ryayoboraga ubuzima bw’Abayahudi, ndetse no mu ducokori two mu mibereho yabo. Yezu yaje kurinonosora, yibanda cyane cyane ku itegeko ry’urukundo rwa kivandimwe, kuko ari ryo rigomba kutuyobora mu migenzereze yacu ya buri munsi.. 19Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. 20Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru.
Guhemukira undi no kwigorora na we
(Mk 11.25; Lk 12.57–59)
21Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ’Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. 22Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye mugenzi we, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira mugenzi we ’Gicucu!’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ’Uri umusazi!’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. 23Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko mugenzi wawe mufitanye akantu, 24rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora na mugenzi wawe; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. 25Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. 26Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose, kugeza ku giceri cya nyuma.
Gusambana n’ibindi byagutera gucumura
(Mk 9.43–48)
27Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Ntuzasambane’, 28jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. 29Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. 30Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro.
Kudatana kw’abashakanye
(Mk 10.4–5; Lk 16.18)
31Kandi byaravuzwe ngo ’Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’.#5.31 rwo kumusenda: reba Ivugururamategeko 24.1. 32Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we — usibye iyo babanaga bitemewe#5.32 bitemewe: Nta n’umwe ufite uburenganzira bwo gusenda umugore we, iyo bashyingiranywe bikurikije amategeko. Nyamara iyo babana ku buryo bunyuranyije na yo (nko gushyingiranwa ari abo mu nzu imwe, Lev 18.1–20; 20.8–21), ni ngombwa rwose ko batandukana.— aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe, aba asambanye.
Indahiro
33Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ’Ntuzarahire ibinyoma ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro’.#5.33 mu ndahiro; reba Ibarura 30.3. 34Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato: ari ukurahira ijuru, kuko ari inteko y’Imana; 35ari ukurahira isi, kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu, kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. 36Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. 37Mujye muvuga muti ’Yego’, niba ari yego, cyangwa ’Oya’, niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.
Kutihorera
(Lk 6.29–30)
38Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’.#5.38 rihorerwe irindi: reba Iyimukamisiri 21.24. 39Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. 40Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. 41Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. 42Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze.
Gukunda abatwanga
(Lk 6.27–36)
43Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe#5.43 wange umwanzi wawe: mu Isezerano rya kera, nta tegeko na rimwe ryemerera Abayahudi kwanga abanzi babo. Nyamara mu gihe cya Yezu, hari bamwe na bamwe bari barihaye kuvuga ko abanyabyaha bose bakwiye guhabwa akato, ntihagire n’umwe ubitaho..’ 44Jyeweho ndababwira ngo ’Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. 45Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. 46Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha#5.46 abasoresha: abo ni Abayahudi basoresherezaga Abanyaroma. Ariko akenshi bakaka abantu iby’akarenga. Ni cyo cyatumaga abantu babanga, bakabitarura, bakabita abanyabyaha. bo, si ko babigenza? 47Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? 48Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.

Currently Selected:

Matayo 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy