Matayo 5:15-16
Matayo 5:15-16 KBNT
Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.













