Matayo 28
28
Imva irimo ubusa
(Mk 16.1–8; Lk 24.1–12; Yh 20.1, 11–18)
1Isabato irangiye, ku wa mbere wayo mu museso, Mariya Madalena na Mariya wundi bazindukira ku mva. 2Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi; umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru aregera, ahirika ibuye, aryicara hejuru. 3Yari ameze nk’umurabyo, umwambaro we wera nk’urubura. 4Abarinzi bamurabutswe bakuka umutima, bamera nk’abapfuye. 5Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati «Mwebweho mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba. 6Ntari hano, yazutse#28.6 yazutse: Imana yazuye umwana wayo Yezu, atari ukugira ngo yongere kubaho ku isi nka mbere, ahubwo yamushyize iruhande rwayo mu ikuzo (28.18). nk’uko yari yabivuze; nimuze mwirebere aho yari arambitse. 7None rero, nimugende mwihuta, mubwire abigishwa be ko yazutse, kandi ko agiye kubatanga mu Galileya; ni ho muzamubonera. Ngibyo ibyo nari mfite kubabwira.» 8Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru. 9Ni bwo Yezu ahuye na bo ati «Nimugire amahoro!» Baramwegera, bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere. 10Nuko Yezu arababwira ati «Mwitinya! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya; ni ho bazambonera.»
11Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu bazamu baza mu murwa kumenyesha abatware b’abaherezabitambo ibyari byabaye byose. 12Ni bwo bateraniye hamwe n’abakuru b’umuryango; nuko bajya inama; baha abo basirikare amafaranga menshi, 13babihanangiriza bati «Muvuge ko abigishwa be baje nijoro, bakiba umurambo we musinziriye.’ 14Umutware w’igihugu nabyumva, tuzamugusha neza, maze tubarinde impagarara.» 15Bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko bari babwirijwe. Nuko iyo nkuru yogera mu Bayahudi kugeza na n’ubu.
Yezu wazutse atuma abigishwa be
16Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya#28.16 bajya mu Galileya: nta n’umwe mu banditsi b’Ivanjili udutekerereza aho Yezu yagiye abonekera abigishwa be hose. Matayo aratubwira uko yababonekeye mu Galileya, naho Luka akadutekerereza uko yababonekeye i Yeruzalemu no mu turere tuyikikije. Reba no muri 1 Ko 15.3–8. ku musozi Yezu yari yarabarangiye. 17Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. 18Yezu arabegera, arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. 19Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, 20mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.»
Currently Selected:
Matayo 28: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: