Matayo 24:9-11
Matayo 24:9-11 KBNT
Ubwo bazabagabiza ababababaza, bakanabica; muzangwa n’amahanga yose kubera izina ryanjye. Benshi bazaboneraho ibibagusha, maze bazasubiranemo bangane. Hazaduka n’abahanurabinyoma batabarika, maze bayobye abantu benshi.





