Matayo 15:25-27
Matayo 15:25-27 KBNT
Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira, avuga ati «Nyagasani, ntabara!» Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.» Umugore na we ati «Ni koko, Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.»





