YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 12

12
Abigishwa bamamfuza ingano
(Mk 2.23–28; Lk 6.1–5)
1Icyo gihe, ku munsi w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze. Abigishwa be bakaba bashonje, bamamfuza ingano, barazirya. 2Abafarizayi babibonye baramubwira bati «Dore re, abigishwa bawe barakora ibyabujijwe ku isabato#12.2 ibyabujijwe ku isabato: Abafarizayi ntibihaniza abigishwa ba Yezu ko bahekenye kuri izo ngano, kuko byari byemewe n’amategeko (Ivug 23.26); ahubwo babatonganyiriza ko babikoze ku munsi w’isabato. Kuri bo, kumamfuza amahundo make, ni kimwe no gusarura, kandi ari umurimo ubujijwe ku isabato.3Ariko we arababwira ati «Ntimwasomye#12.3 ntimwasomye: reba 1 Samweli 21.2–7 n’Abalevi 24.5–9. uko Dawudi yabigenjeje, igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe? 4Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, n’uko bariye imigati y’umumuriko batashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine? 5Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko uko abaherezabitambo bakorera mu Ngoro y’Imana ku munsi w’isabato bahora bica ikiruhuko cyayo, ntibibabere icyaha? 6Nyamara rero ndabibabwiye: hano hari igitambutse iyo Ngoro. 7Iyo musobanukirwa n’iri jambo ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo’,#12.7 si igitambo: reba Hozeya 6.6. ntimuba mwarahamije icyaha abaziranenge. 8Koko, Umwana w’umuntu ni Umugenga w’isabato.»
Yezu akiza umuntu waremaye ikiganza
(Mk 3.1–6; Lk 6.6–11)
9Avuye aho, ajya mu isengero ryabo. 10Maze ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cyumiranye. Nuko baramubaza bati «Ese biremewe gukiza umuntu ku munsi w’isabato?», bagira ngo babone icyo bamurega. 11We rero arabasubiza ati «Ni nde muri mwe wagira intama imwe, yagwa mu mwobo ku munsi w’isabato, ntajye kuyikuramo? 12Nyamara umuntu arushije kure intama agaciro! Nuko rero biremewe kugira neza ku munsi w’isabato.» 13Hanyuma abwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Arakirambura, nuko kimera neza, kiba kizima nk’ikindi. 14Ni bwo Abafarizayi basohotse, bajya inama yo gushaka uko bamwicisha.
Yezu «Umugaragu w’Imana»
15Yezu abimenye, ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose, 16kandi arabihanangiriza ngo boye kumwamamaza. 17Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ngo
18 «Dore Umugaragu wanjye nitoreye,
Inkoramutima yanjye natonesheje rwose.
Nzamushyiraho Roho wanjye,
na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri.
19 Ntazatongana, ntazasakuza,
nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro.
20 Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka.
Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda;
21 abanyamahanga bazizera Izina rye.» # 12.21 Izina rye: reba Izayi 42.1–4.
Yezu na Belizebuli
(Mk 3.22–30; Lk 11.14–23)
22Nuko Yezu bamuzanira umuntu wahanzweho na roho mbi, akaba impumyi n’ikiragi; aramukiza, nuko ikiragi kiravuga kandi kirareba. 23Rubanda rwose baratangara, baravuga bati «Aho uriya ntiyaba Mwene Dawudi?» 24Abafarizayi babyumvise, baravuga bati «Belizebuli#12.24 Belizebuli: kera ryari izina rya kimwe mu bigirwamana by’Abakanahani rigasobanura ngo «Mutware n’umutegetsi»; ariko Abayahudi bari bamenyereye kwita iryo zina Sekibi, umutware wa roho mbi zose., umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.»
25Yezu amenye ibyo batekereza, arababwira ati «Ingoma yabyaye amahari irarimbuka: nta mugi, nta rugo byasubiranamo ngo bikomere. 26Niba Sekibi yirukana Sekibi, ubwo ni we wirwanya. Ingoma ye izakomera ite? 27Niba kandi ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza. 28Ariko niba ari Roho w’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo.
29Cyangwa se, umuntu ashobora ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko no gusahura ibintu bye atabanje kumuboha? Ni bwo yabona kumusahurira inzu. 30Utari kumwe nanjye arandwanya, n’utarunda hamwe nanjye aranyanyagiza. 31Ni cyo gituma mbabwira nti: Icyaha cyose n’ubutukamana bwose bizababarirwa, ariko gutuka Roho Mutagatifu ntibizababarirwa. 32Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko navuga nabi Roho Mutagatifu#12.32 Umwana w’umuntu . . . Roho Mutagatifu: kuvuga Kristu nabi bishobora kubabarirwa, kuko bitoroshye kumubonamo Umwana w’Imana, kubera ko yigaragaza nk’umuntu wiyoroshya kandi w’umukene. Nyamara guhakana ibikorwa by’urukundo n’ibitangaza bigaragara Imana ikoresha Kristu na Roho Mutagatifu, cyangwa se kubyitirira Sekibi, byo ni ukwanga nkana ijwi ry’Imana riguhamagara, no gutera umugongo umukiro ishaka kuguha., ntazagirirwa imbabazi, ari muri iki gihe, ari no mu kizaza.
Igiti kirangwa n’imbuto zacyo
(Lk 6.44–45)
33Niba mufite igiti cyiza, n’imbuto zacyo zizaba nziza; nyamara nimugira igiti kibi, n’imbuto zacyo zizaba mbi: kuko igiti kirangwa n’imbuto zacyo. 34Mwa nyoko mbi z’impiri mwe, mwashobora mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? N’ubundi akuzuye umutima gasesekara ku munwa! 35Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo; n’umunyamico mibi akavana mu mutima we ibibi byawusabitse. 36Ndabibabwira: ku munsi w’urubanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ritagira aho rishingiye bazaba baravuze. 37Kuko amagambo yawe ari yo azatuma uba intungane, cyangwa se agatuma ucibwa.»
Ikimenyetso cya Yonasi
(Mk 8.11–12; Lk 11.29–32)
38Nuko bamwe mu bigishamategeko no mu Bafarizayi baraterura, bati «Mwigisha, turifuza kubona ukora igitangaza.» 39Arabasubiza ati «Iyi nyoko mbi kandi y’abahemu irashaka ikimenyetso! Nta kindi kimenyetso izahabwa, atari icy’umuhanuzi Yonasi#12.39 Yonasi: reba Yonasi 2.1 na 3.1–10.. 40Nk’uko Yonasi yamaze mu nda y’igifi iminsi itatu n’amajoro atatu, ni na ko Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu. 41Ku munsi w’urubanza, Abanyaninivi bazahagurukira ab’iyi ngoma, maze babatsinde, kuko bo bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi! 42Umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma kuri uwo munsi w’urubanza, maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni#12.42 bwa Salomoni: reba 1 Abami 10.1–10., kandi hano hari uruta Salomoni!
Roho mbi ntigenda ngo ihere
(Lk 11.24–26)
43Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi, ishaka uburuhukiro maze ikabubura. 44Nuko ikibwira iti ’Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.’ Yahagera igasanga idatuwe, ikubuye, iteguye. 45Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku. Nguko uko bizamerera iki gisekuru kibi.»
Bene wabo wa Yezu
(Mk 3.31–35; Lk 8.19–21)
46Akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be#12.46 abavandimwe be: ni bene wabo wa Yezu. Tuzi amazina ya Yakobo, Yozefu, Simoni, Yuda (Mt 13.55). Igihe Yezu yari ku musaraba, Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu (Mt 27.56) yabireberaga kure, ari kumwe na Mariya Madalena na nyina wa bene Zebedeyi. baba bari hanze, bashaka kugira icyo bamubwira. ( 47Nuko umuntu aramubwira ati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana.») 48Yezu asubiza uwari ubimubwiye, ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» 49Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be, ati «Dore mama n’abavandimwe banjye! 50Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.»

Currently Selected:

Matayo 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in