Malakiya 2
2
Imyifatire ikwiye abaherezabitambo
1Nuko rero, ibi ni mwe bibwirwa, mwebwe baherezabitambo! 2Nimwanga kunyumva ntimugerageze no guha izina ryanjye icyubahiro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nzabavuma maze umugisha wanyu nywuhinduremo umuvumo. Ni koko nzabavuma, kuko nta n’umwe muri mwe ukigira icyo yitaho. 3Dore ngiye kubaca ukuboko, mbatere mu maso amayezi y’amatungo mutura ku minsi mikuru, maze muzayoranwe na yo. 4Icyo gihe muzumva ko ari jyewe ubihanangirije, ngira ngo nkomeze isezerano nagiranye na Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 5Isezerano twagiranye ryamuheshaga ubugingo n’amahoro; koko nabimuhanye n’igitinyiro, kugira ngo ajye anyubaha. Yahindaga umushyitsi imbere y’izina ryanjye, 6umunwa we wamamazaga amanyakuri. Nta kinyoma kigeze kirangwa mu kanwa ke, ahubwo yagendanaga nanjye mu budahemuka no mu butungane, agahindura abantu benshi.
7Ni koko, iminwa y’umuherezabitambo ishinzwe kwita ku bumenyi#2.7 kwita ku bumenyi: ni ukumenya amategeko y’Imana no kuyasobanukirwa., kandi n’inyigisho zigashakirwa mu kanwa ke, kuko ari we ntumwa y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo. 8Nyamara kuri mwe si ko bimeze: mwateshutse inzira maze muyobya benshi n’inyigisho zanyu, mwishe isezerano rya Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 9Nanjye, ni cyo gitumye mbagira insuzugurwa n’ibigoryi muri rubanda rwose, kuko mutakurikije inzira zanjye kandi mukabera mu gukemura imanza.
Kudashakana n’abanyamahanga no kudasenda uwo mwasezeranye#2.9 uwo mwasezeranye: muri iki kiganiro cya gatatu, Uhoraho arongera kuvugana n’umuhanuzi ubwe, kimwe n’umuryango wose. Imana iragaya umuryango wayo kuba warahemutse ku Isezerano bagiranye kera ku musozi wa Sinayi, ryabategekaga kudahemukira Imana, kandi na bo ubwabo bakunga ubumwe nk’abavandimwe. None ngaha, abenshi mu Bayahudi barashakana n’abanyamahangakazi, bagakwiza batyo ibigirwamana byabo mu gihugu. Nyuma y’ijyanwabunyago, gushaka bene abo bagore byagiye birushaho kwamaganwa (reba Ezr 10,1–44; Neh 13,23–27). Uretse n’ibyo, Imana irakazwa cyane no kubona abagabo bapfa gusenda abagore babo; ibyo kandi bikaba bi nyuranye n’icyo yari igamije igihe iremye umugabo n’umugore (Intg 2,21–24; Mt 19,1–9).
10Twese se, Data si umwe? Ntitwaremwe se n’Imana imwe? None se kuki tugambanirana, tukica isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu? 11Yuda yishe isezerano, akorera amahano muri Israheli n’i Yeruzalemu. Ni koko, bene Yuda bandavuje ahantu hatagatifu hakundwa n’Uhoraho, barongora abakobwa basenga ibigirwamana by’amahanga. 12Buri muntu wese ugenza atyo, Uhoraho arakamwima umwishingira n’umuvugizi mu mahema ya Yakobo, ndetse ntakabone n’umuturira igitambo cyo kumusabira kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo.
13Si ibyo gusa kandi, hari n’ibindi mukora: mwahindanyije urutambiro rw’Uhoraho n’amarira, muraniha mukaganya mubitewe n’uko atacyita ku maturo yanyu, akaba nta cyo acyakira kivuye mu biganza byanyu. 14Muribaza muti «Ibyo se abiterwa n’iki?» Abiterwa n’uko yabaye umuhamya w’amasezerano wagiranye n’umugore wo mu busore bwawe, none ukaba waramwirukanye. Nyamara yari mugenzi wawe, uwo wihitiyemo! 15None se Uhoraho ntiyabafatanyije ku buryo muba ikiremwa kimwe, kigizwe n’umubiri n’umwuka w’ubugingo? Icyo kiremwa se cyifuza iki? Si uko Imana yagiha urubyaro? Nuko rero, nimwubahe uwo mwuka w’ubugingo ubarimo, kandi ntihakagire uhemukira umugore wo mu busore bwe. 16Koko rero, Uhoraho, Imana ya Israheli, avuze atya: Nanga ko umugabo yasenda umugore we, maze ako karengane akakanwanwagiza. Ahubwo nimwubahe ubugingo bwanyu, maze mwirinde guhemuka! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Umunsi w’Uhoraho#2.16 Umunsi w’Uhoraho: reba Am 2,16; Yow 1,15 n’ibisobanuro byaho. Iki gice cyose cya 2,17—3.5 kirarondora ukuntu bamwe mu mbaga bijujutaga, bagira bati «Abagome ni bo bene amahirwe, Imana irabashyigikiye, mbese nk’aho itagishishikajwe n’ubutabera» (2.17). Abo bijujutaga batyo, umuhanuzi arabasubiza ko umunsi Uhoraho azaza gucira bose imanza wegereje. Azabanzirizwa n’intumwa ye, hano batatubwiraho byinshi, hanyuma Uhoraho, ari na we bita mu marenga «Umumalayika w’isezerano mwifuza» (3.1) azakurikireho.
17Murananiza Uhoraho n’amagambo yanyu! Nyamara mukabaza muti «Ese icyo tumunanizaho ni iki?» Mumunaniza igihe muvuga muti «Umuntu wese ukora ikibi aba atunganye mu maso y’Uhoraho; bene abo ni bo yishimira», cyangwa ngo «Imana ituma ubutabera buganza iri hehe?»
Currently Selected:
Malakiya 2: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: