Luka 4:9-12
Luka 4:9-12 KBNT
Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka! Kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo bakurinde.’ Kandi ngo ’Bazagusama kugira ngo udatsitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’ »





