YouVersion Logo
Search Icon

Luka 12

12
Kwemera Yezu weruye kandi nta bwoba
(Mt 16.6; 10.26–33; 12.32)
1Nuko abantu bageze ku bihumbi n’ibihumbi barakorana ndetse barabyigana. Yezu abanza kubwira abigishwa be ati «Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi!» ashaka kuvuga uburyarya bwabo. 2Arongera ati «Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. 3Kuko ibyo mwavugiye mu mwijima bizumvikana ku mugaragaro, n’ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorera, bizatangarizwa ahirengeye.
4Mwe ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara. 5Ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya: mutinye Umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye: Uwo nguwo#12.5 Uwo nguwo: Imana yonyine ni Yo ifite ububasha bwo kuroha umuntu mu nyenga y’umuriro; nuko rero tugomba kwirinda kuyibabaza tuyicumuraho. Ariko mu murongo wa 7 hari icyo Yezu yongeraho: ibindi byose bishobora kutugwirira ntibikadukure umutima kuko Imana ari Data udukunda cyane kandi akatwitaho. muzajye mumutinya. 6Mbese ibishwi bitanu ntibigura uduceri tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa. 7Mwebweho ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze. Ntimugatinye rero: murushije agaciro ibishwi byinshi. 8Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. 9Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana. 10Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi.
11Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, 12kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.»
Ntimukararikire ubukungu
13Nuko umwe muri rubanda abwira Yezu ati «Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu.» 14Ariko we aramusubiza ati «Wa muntu we, ni nde wangize umucamanza wanyu cyangwa ngo mbagabanye ibyanyu?» 15Yungamo ati «Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, nta bwo ari byo byamubeshaho.»
Umugani w’umukungu kiburabwenge
16Nuko abacira uyu mugani, ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. 17Aribaza ati ’Ndagira nte, ko ari nta ho mfite mpunika imyaka yanjye?’ 18Nuko aribwira ati ’Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta; mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu byanjye byose. 19Maze nzibwire nti: dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire.’ 20Ariko Imana iramubwira iti ’Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ 21Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana.»
Kwegukira Imana
(Mt 6.25–33)
22Nuko abwira abigishwa be ati «Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga, cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ 23Kuko ubugingo buruta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro. 24Nimwitegereze ibyiyoni: ntibibiba, ntibisarura, ntibigira ububiko cyangwa ibigega, ariko Imana irabigaburira. Mwebwe se ntimubona uko mutambukije ibyo bisiga agaciro! 25Ni nde muri mwe, n’aho yabishishikarira ate, wagira n’akantu na gato yongera ku buzima bwe? 26Niba rero n’ibyo byoroheje mutabishoboye, kuki ibindi byo byatuma muhagarika imitima? 27Nimwitegereze indabo: ntiziboha, ntizinadoda. Nyamara ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo. 28Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe? 29Nimureke rero kubunza imitima mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzanywa. 30Ibyo byose abanyamahanga barabihihibikanira, naho mwe mufite umubyeyi uzi ko mubikeneye. 31Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma ye, naho ibyo byose muzabigerekerwaho. 32Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko Umubyeyi wanyu yishimiye kubaha Ingoma.
Kwizigamira ubukungu mu ijuru
(Mt 6.19–21)
33Nimugurishe ibyo mutunze, mubifashishe abakene. Nimwishakire impago zidasaza n’ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona. 34Koko, aho ubukungu bwawe buri, ni na ho umutima wawe uhora.
Guhora witeguye no kuba maso
(Mt 24.43–51)
35Nimukenyere#12.35 nimukenyere: iyo umuntu agiye gutangira gukora agomba kubanza gucebura umwenda we, agakenyera agakomeza kugira ngo utaza kumubangamira mu kazi ke (reba na 12,37). kandi muhorane amatara yaka. 36Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga, bahite bamukingurira. 37Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze. 38Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa!
39Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. 40Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.»
41Petero ni ko kumubwira ati «Mwigisha, ni twe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose?» 42Nyagasani aramusubiza ati «Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye? 43Arahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! 44Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. 45Naho, uwo mugaragu niyibwira ati ’Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, 46amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi, maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu.
47Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse, azakubitwa nyinshi; 48naho utazi icyo shebuja ashaka, agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.»
Yezu atera ubwivangure mu bantu
(Mt 10.34–36)
49Yezu yungamo ati «Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana! 50Hari batisimu#12.50 batisimu: mu Bayahudi, kugira ngo umuntu aronke imbabazi z’ibyaha, babanzaga kumukoreraho umuhango wo kumuhumanura bakamusukaho amazi cyangwa se na we ubwe akiyuhagira. Aha ngaha ariko Yezu arashaka kuvuga iby’urupfu rwe rwegereje, ruzasukura imbaga itabarika y’abantu. ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa! 51Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya. 52Koko, kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu. 53Bazashyamirana#12.53 bazashyamirana: ni ukuvuga ko bamwe bazemera, abandi bagahakana ko Yezu ari we woherejwe n’Imana; ni na cyo wa mukambwe Simewoni yari yarahanuye (Lk 2,34)., umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe.»
Ibimenyetso biranga ibihe
(Mt 16.2–3; 5.25–26)
54Arongera abwira rubanda ati «Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti ’Imvura iraza kugwa’, kandi bikaba. 55N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti ’Haraza kuba ubushyuhe’, kandi bikaba. 56Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe#12.56 n’iby’iki gihe: ni ibitangaza n’ibikorwa by’urukundo Yezu akora, bikamenyesha ko Ingoma y’Imana yegereje.?
57Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora? 58Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira, hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge. 59Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.»

Currently Selected:

Luka 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy