Abalevi 23
23
Iminsi mikuru yo muri Israheli–Isabato#23.1 Isabato: reba Intg 2,2–3; Iyim 16,5; 20,6–11; 31,12–17 n’ibisobanuro byaho.
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Iminsi mikuru y’Uhoraho nigera, muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu. Ayo makoraniro tuzajya duhuriramo ni aya:
3Muzajya mumara iminsi itandatu mwikorera imirimo yanyu, ariko uwa karindwi, muwuharire isabato. Aho muzaba mutuye hose, kuri uwo munsi muzahamagaza ikoraniro ritagatifu. Ntimuzagire undi murimo mukora. Ni umunsi w’ikiruhuko, umunsi w’isabato y’Uhoraho.
4Iminsi mikuru#23.4 Iminsi mikuru y’Uhoraho: reba Iyim 23,13–17 na Ibar 28–29. y’Uhoraho ni iyi ikurikira. Kuri iyo minsi yateganijwe kandi, ni ho muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu.
Pasika n’iminsi irindwi y’imigati idasembuye#23.5 Pasika . . . n’imigati idasembuye: reba cyane cyane Iyim 12,1–28 n’ibisobanuro byaho.
5Mu kabwibwi k’umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, ni Pasika y’Uhoraho.
6Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, hatangira iminsi mikuru y’imigati idasembuye, yagenewe Uhoraho. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. 7Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. 8Buri munsi muri iyo irindwi, muzatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa karindwi, ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.»
Umunsi mukuru w’amahundo ya mbere#23.9 amahundo ya mbere: mu ngano zose, iza bushoki ni zo zeraga mbere y’izindi. Imiba ya mbere bayituraga Uhoraho kugira ngo bamushimire. Uwo munsi mukuru wakorerwaga rimwe n’umunsi wa mbere w’imigati idasembuye.
9Uhoraho abwira Musa, ati 10«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nimumara kugera mu gihugu nabahaye, maze mukeza imyaka, muzazanire umuherezabitambo umuba w’amahundo ya mbere y’umusaruro wanyu. 11Ku munsi ukurikira Sabato, umuherezabitambo azaturira uwo muba imbere y’Uhoraho kugira ngo muwushimirwe. 12Umunsi muzamurika uwo muba, muzature Uhoraho igitambo gitwikwa cy’umwana w’intama w’umwaka umwe kandi utagira inenge. 13Icyo gitambo kandi kizaherekezwa n’ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivanze n’amavuta, hamwe n’igitambo giseswa cya kimwe cya kane cy’ikibindi cya divayi. Icyo ni cyo gitambo gikongokeye Uhoraho burundu kandi gifite impumuro imwurura. 14Uwo munsi wo kumurika ituro ry’Imana yanyu nuba utaragera, muzirinde kurya ari imigati, ari amahundo yokeje cyangwa amabisi. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose.
Umunsi mukuru w’isarura#23.15 Umunsi mukuru w’isarura: reba Iyim 23,13 na 34,22 n’ibisobanuro byaho. Uwo munsi mukuru banawitaga uw’ibyumweru (kuko bawuhimbazaga Pasika imaze ibyumweru birindwi ibaye). Mu Isezerano rishya, bawita Pentekositi (ari byo kuvuga iminsi 50 Pasika ibaye).
15Kuva ku munsi ukurikira isabato, mbese kuva ku munsi muzaba mwatuye Uhoraho umuba w’amahundo ya mbere, muzatangire kubara ibyumweru birindwi byuzuye. 16Nimugeza ku isabato ya karindwi mubara, umunsi uzakurikiraho uzaba ari uwa mirongo itanu. 17Aho muzaba mutuye hose, muzasanga Uhoraho, mumuture imigati ibiri isembuye kandi ikoze mu ifu yuzuye utwibo tubiri. Uwo ni wo muganura ugomba guhabwa Uhoraho. 18Uretse iyo migati kandi, Uhoraho muzamutura igitambo gitwikwa kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, hamwe n’amasekurume y’intama abiri. Icyo gitambo gitwikwa kizaherekezwa n’ituro hamwe n’igitambo giseswa byategetswe. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongokeye Uhoraho burundu, kandi bifite impumuro yurura Uhoraho. 19Ubundi kandi hari isekurume y’ihene izaturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’abana b’intama babiri b’umwaka umwe, bakazaba ab’igitambo cy’ubuhoro. 20Ibyo byose, umuherezabitambo azabimurikira Uhoraho, maze ba bana b’intama babiri baherezwe hamwe na ya migati y’umuganura. Ibyo byose kandi ni amaturo matagatifu y’Uhoraho; ni umugabane w’umuherezabitambo. 21Kuri uwo munsi nyine, muzahamagaze ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose.
22Nimusarura imirima yanyu, ku mbibi mujye muhasiga, kandi ntimuzasubire inyuma ngo muhumbe ibyasigayemo. Mujye mubiharira abakene n’abasuhuke. Ndi Uhoraho Imana yanyu.»
Umunsi wo guhimbaza Uhoraho#23.23 Umunsi wo guhimbaza Uhoraho: bawuhimbazaga ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi ari wo w’imboneko y’ukwezi. Abayisraheli bubahaga ukwezi kwa karindwi kurusha ayandi; kimwe nk’uko batagatifuzaga umunsi wa karindwi (ari wo Sabato).
23Uhoraho abwira Musa, ati 24«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzajye muruhuka. Ni umunsi w’urwibutso, ukaba kandi uwo guhimbaza Uhoraho mu ikoraniro ritagatifu. 25Icyo gihe muzajya mutura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.»
Umunsi mukuru w’imbabazi#23.26 Umunsi mukuru w’imbabazi: reba Lev 16 na Ibar 29,7–11.
26Uhoraho abwira Musa, ati 27«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’imbabazi. Muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, mwirinde kurya, kandi muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. 28Ntimuzagire umurimo unaniza mukora, kuko ari umunsi mukuru w’imbabazi, ukaba ari na wo mukorerwaho umuhango ubahanaguraho ibyaha imbere y’Uhoraho Imana yanyu. 29Bityo rero, utazasiba kurya ku munsi nk’uwo, azacibwa mu muryango we. 30Uzakora umurimo unaniza ku munsi nk’uwo, na we nzamuca mu muryango we. 31Ntimuzagire umurimo mukora, kandi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose. 32Uwo munsi, muzirinde kurya. Kuri mwebwe ni nk’umunsi w’isabato, ukaba n’umunsi w’ikiruhuko. Kuva ku mugoroba w’umunsi wa cyenda w’uko kwezi, kugeza ku wundi mugoroba, muzubahirize icyo kiruhuko cy’isabato.»
Umunsi mukuru w’amahema#23.33 Umunsi mukuru w’amahema: nta bwo ari amahema akoze mu bwoya bw’ingamiya bavuga, ahubwo ni ibiraro bikoze mu mashami. Abayisraheli babyubakaga mu mirima y’imizabibu, bakabiraramo baraririye imbuto zeze. Mu Iyim 23,16, uwo munsi mukuru bawitaga «Uw’ihunika».
33Uhoraho abwira Musa, ati 34«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’amahema. Ni igihe cy’ibirori byo guhesha ikuzo Uhoraho, kigomba kumara iminsi irindwi. 35Ku munsi wa mbere, ntimuzagire umurimo unaniza mukora, ahubwo muzahamagaze ikoraniro ritagatifu. 36Icyo cyumweru cyose, muzakimara mutura Uhoraho buri munsi igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa munani, muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze nanone muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Kuri uwo munsi ni ho muzasoza ibirori, ntimuzagire rero umurimo unaniza mukora.
37Iyo ni yo minsi mikuru y’Uhoraho. Kuri iyo minsi ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze mugatura Uhoraho ibi bikurikira: igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu, igitambo gitwikwa cyangwa ibitambo biseswa, mukurikije imihango ya buri munsi.
38Nanone kandi ibyo bizaza bisanga amaturo y’isabato y’Uhoraho, hamwe n’andi maturo asanzwe cyangwa ibitambo mumutura ku bushake bwanyu cyangwa kubera umuhigo mwahize.
39Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi nanone, nimumara gusarura imyaka mu mirima yanyu, muzasanga Uhoraho mu Ngoro ye, ngo mumukorere ibirori by’iminsi irindwi. Umunsi wa mbere n’uwa munani izaba iy’ikiruhuko. 40Mu ntangiriro z’ibyo birori, muzitwaze imbuto ziryoshye cyane, amashami y’imikindo, ay’ibiti bisagambye kandi binini, hamwe n’ingemwe z’imikinga yo ku mugezi, kandi muzamara iminsi irindwi mwishimira imbere y’Uhoraho. 41Buri mwaka muzasanga mutyo Uhoraho kugira ngo mumwizihize mu gihe cy’iminsi irindwi. Ibyo birori bizajya biba mu kwezi kwa karindwi. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka. 42Umuyisraheli wese kavukire azamara iminsi irindwi aba mu mahema. 43Uko ibisekuruza bizagenda bisimburana, ibyo bizatuma mwiyibutsa ko igihe nakuraga Abayisraheli mu gihugu cya Misiri nabatuje mu mahema#23.43 nabatuje mu mahema: iminsi mikuru yo muri Israheli yari igamije gushimira Imana kubera intangiriro n’iherezo ry’isarura, no kubera ihunika. Ariko yanibutsaga Abayisraheli ibigwi by’Imana n’ibyo yabakoreye. Kuri Pasika no ku minsi y’imigati idasembuye, Abayisraheli bibukaga ibohorwa ryabo ry’agatangaza mu bucakara bwa Misiri. Ku munsi w’isarura (wanitwaga uw’ibyumweru cyangwa Pentekositi) bibukaga ukuntu Imana yagiranye na bo Isezerano ku musozi wa Sinayi. Ku munsi w’amahema (wanitwaga uw’ihunika) bibukaga uko Imana yabatuje mu mahema, mu gihe cy’imyaka 40 mu butayu.. Ndi Uhoraho, Imana yanyu.
44Nuko rero Musa amenyesha Abayisraheli uburyo bazajya babonana n’Uhoraho mu bihe by’iminsi mikuru.
Currently Selected:
Abalevi 23: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: