Abalevi 12
12
Isukurwa ry’umugore wabyaye
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamara iminsi irindwi ari mu miziro#12.2 ari mu miziro: umugore umaze kubyara agomba gusukurwa kubera imiziro aba arimo. Mu by’ukuri nta cyaha aba yakoze, ariko kubyara bijyana no gutakaza amaraso, ari yo kimenyetso cy’ubuzima bigatera ubwoba. Birakwiye rero gusaba Imana Nyir’ubuzima ngo umubyeyi n’umwana we ibakomereze ubugingo., nk’uko bigenda iyo ari mu muhango w’abakobwa. 3Ku munsi wa munani, umwana bazamugenya#12.3 bazamugenya: ku byerekeye igenywa, reba Intg 17,9–14., 4hanyuma nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ategereje ko amaraso ye asukurwa. Ntazagire ikintu gitagatifu akoraho cyangwa ngo ajye mu Ngoro, kugeza ubwo igihe cy’isukurwa rye kizarangira. 5Nabyara umukobwa, azamara ibyumweru bibiri ari mu miziro nk’uko bigenda nyine iyo ari mu muhango w’abakobwa. Hanyuma nanone azamara iminsi mirongo itandatu n’itandatu ategereje ko amaraso ye asukurwa. 6Igihe cy’isukurwa rye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ubwo azaba amuzaniye umwana w’intama wo guturwaho igitambo gitwikwa, hamwe n’inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. 7Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho, maze yamara gukorera kuri uwo mubyeyi umuhango wo kumuhanaguraho#12.7 kumuhanaguraho icyaha: nanone uwo mubyeyi nta cyaha yakoze cyo gusuzugura Imana. Ariko kubyara bijyana no kuva amaraso, kandi ku Bayisraheli amaraso yagombaga kubahirizwa cyane, kuko yari ikimenyetso cy’ubuzima. Ni yo mpamvu uwo mubyeyi yisukuraga kubera ayo maraso yatakaje. icyaha, akaba amusukuye ubwandu yatewe no kuva amaraso.»
Ayo ni yo mategeko yerekeye umugore wabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.
8«Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.»
Currently Selected:
Abalevi 12: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: