YouVersion Logo
Search Icon

Yoweli 3

3
II. IBIHE BISHYA N’UMUNSI W’UHORAHO
1. UHORAHO AZASENDEREZA UMWUKA WE KU BAMWUBAHA BOSE#3.1 KU BAMWUBAHA BOSE: Yoweli yizeye ko imbabazi Uhoraho atanga n’umugisha azasesekaza ku muryango we, bizatuma buri gihe ugenda urushaho kuba indahemuka. Abiyambaza izina ry’Uhoraho bose bazasenderezwa umwuka we, nta kuvangura abakomeye n’abaciye bugufi cyangwa se ibitsina. Izo mbaraga zituruka ku Mana zizabaha kwamamaza ibitangaza byayo kandi zizatuma bivugurura nyabyo mu mitima yabo. Reba Ibar 11,29; Ezk 11,19–20; 36,26–27. Turibuka ko igihe Roho Mutagatifu aje ku munsi wa Pentekositi, Petero yamamaje ko ari ubwo buhanuzi bwa Yoweli bwujujwe (Intu 2,17–21).
1«Nyuma y’ibyo nzasendereza Umwuka wanjye
ku cyitwa ikiremwa cyose.
Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure,
abasaza banyu bazabonere mu nzozi,
urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe.
2Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja
nzabasenderezamo Umwuka wanjye.
3Nzakora ibitangaje mu kirere#3.3 ibitangaje mu kirere: kuvuga ko hazaboneka ibimenyetso mu zuba cyangwa mu kwezi, imitingito y’isi n’ibindi, ni uguca amarenga ko Imana izaza yisesuyeho ububasha budahangarwa, igakora ibintu bikomeye. Nyamara ibyo ni ibigereranyo, uko bivugwa aha, si ko bizagenda. no hasi ku isi,
hazaboneke amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi.
4Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso,
mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho,
umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba!
5Ubwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose, bazakizwa.
Ni koko kandi, ku musozi wa Siyoni,
hazaboneka abacitse ku icumu, nk’uko Uhoraho yabivuze,
kandi i Yeruzalemu hazaboneke abarokotse,
mbese abo bose Uhoraho azabahamagare.

Currently Selected:

Yoweli 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy