Yeremiya 20:8-9
Yeremiya 20:8-9 KBNT
Igihe cyose ngize ngo ndavuze, ngomba kurangurura ijwi, nkamagana ububisha n’ubusahuzi. Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose. Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye», ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye; nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.





