YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 1

1
Igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya
1Ngaya amagambo ya Yeremiya, mwene Hilikiyahu, wari umwe mu baherezabitambo babaga i Anatoti mu ntara ya Benyamini, 2ari na ho Uhoraho yamubwiriye ijambo rye; ubwo hari mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya, mwene Amoni, umwami wa Yuda. 3Uhoraho yongeye kumubwira ijambo rye mu gihe cya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda, kugeza ku ndunduro y’ingoma ya Sedekiya#1.3 Sedekiya: Yoziya yari ku ngoma kuva muri 640–609; Yoyakimu amuzungura muri 609–597; naho Sedekiya ahera muri 597 ageza igihe cy’isenywa rya Yeruzalemu (587)., na we wari mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Ubwo hari mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ye, mu kwezi kwa gatanu, igihe abaturage ba Yeruzalemu bajyanwaga bunyago.
I. UBUHEMU BWA YUDA NA YERUZALEMU
Imana ihamagarira Yeremiya kuyibera umuhanuzi
4Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati
5«Ntarakuremera mu nda ya nyoko, nari nkuzi#1.5 nari nkuzi: Uhoraho yari yaritoreye Yeremiya ataranavuka, kandi yaramuteganirije ubutumwa. Bibiliya itubwira kenshi abo Uhoraho yitorera bataravuka ngo azabahe ubutumwa: Samusoni (Abac 13,5), Yohani Batisita (Lk 1,15.41), Pawulo (Gal 1,15), cyane cyane Yezu (Lk 1,35).;
nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga.»
6Ubwo nanjye ndatakamba nti
«Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga,
dore ndacyari muto#1.6 ndacyari muto: Yeremiya ariyumvisha ko uwo murimo uremereye cyane. Koko kandi azageza igihe yiheba, yumva ko ari wenyine; nyamara Uhoraho ntazigera amutererana, bityo igihe bizaba bikomeye, ni bwo umuhanuzi azagaragaza ubutwari budasanzwe. Reba 12,1–4; 15,10–18; 20,14–18.
7Nuko Uhoraho arambwira ati
«Wivuga ngo ndacyari muto,
kuko aho nkohereza hose uzajyayo,
kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga.
8Ntugire umuntu utinya,
humura turi kumwe, ndagutabara.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.»
9Uhoraho anyegereza ikiganza, ankora ku munwa, maze arambwira ati
«Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
10Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha
ku mahanga no ku bihugu byose,
kugira ngo urandure kandi uhirike,
utsembe kandi usenye,
kugira ngo wubake kandi utere imbuto.»
Yeremiya abona ishami ry’umurinzi n’inkono ibira
11Uhoraho ambwira iri jambo agira ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Icyo mbona ni ishami ry’umurinzi#1.11 ishami ry’umurinzi: igiti Yeremiya avuga hano ni icyarabyaga mbere y’ibindi byose, imvura imaze kugwa. Ni nk’aho cyabiburiye ko igihe cy’ubushyuhe cyegereje. Uru rugero runavuga ko Uhoraho ari we «Murinzi» wita ku muryango we, akuzuza ibyo yavuze.12Uhoraho arambwira ati «Urebye neza! Nanjye rero ndi umurinzi, ngaharanira kuzuza ijambo ryanjye.»
13Uhoraho yongera kumbwira iri jambo agira ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Icyo mbona, ni inkono ibira, umuriro wenyegejwe n’umuyaga uturuka mu majyaruguru#1.13 mu majyaruguru: umuyaga uturutse mu majyaruguru ni wo uhungiza umuriro mu nsi y’inkono. Birasobanura ko Abanyababiloni bazaturuka mu majyaruguru maze bakayogoza igihugu.14Uhoraho arambwira ati «Koko mu majyaruguru ni ho haturuka ibyago bikayogoza abaturage bose bo mu gihugu. 15Ngiye guhamagaza imiryango yose yo mu bihugu by’amajyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuze — bazaza, maze buri mwami ashinge intebe imbere y’amarembo ya Yeruzalemu, ahateganye n’inkike ziyikikije, n’imbere y’imigi yose ya Yuda.
16Mbamenyesheje ibyemezo nabafatiye kubera ubugome bwabo: dore barantaye, batura ibitambo ibigirwamana, maze bapfukamira amashusho bakoresheje ibiganza byabo. 17Naho wowe kenyera ukomeze, uhaguruke maze ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo. 18Jyewe, uyu munsi nkugize nk’umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa nk’inkike y’umuringa imbere y’igihugu cyose, imbere y’abami ba Yuda, abatware bayo, abaherezabitambo bayo n’abatuye igihugu bose. 19Bazakurwanya ariko ntibazagushobora — uwo ni Uhoraho ubivuze — humura turi kumwe ndagutabara.»

Currently Selected:

Yeremiya 1: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in