Yudita 3
3
Ibihugu byinshi byiyegurira Oloferinesi
1Haza rero intumwa z’amahoro, zije kumubwira ziti 2«Dore turi imbere yawe, twebwe abagaragu ba Nebukadinetsari, umwami w’igihangange. Tugenzereze uko ushaka. 3Dore n’ibikingi by’amatungo yacu, ubutaka bwacu bwose n’imirima yacu yose y’ingano, amashyo n’imikumbi byacu, n’ibiraro byose byo mu ngando zacu, byose turabikweguriye; ubikoreshe icyo ushaka. 4Dore n’imigi yacu n’abaturage bayo; ni abacakara bawe. Ngwino uyinjiremo uko ushaka.» 5Abo bagabo bagera kuri Oloferinesi, nuko bamubwira batyo.
6Amanuka agana ku nkombe y’inyanja, we n’ingabo ze, ashyira umutwe w’ingabo muri buri mugi ukomeye kugira ngo ziwutegeke, kandi ahatora abagabo b’imena ngo bajye bafasha ingabo ze. 7Abatuye muri iyo migi n’abo mu karere kayikikije, bamwakira batamirije amakamba, bavuza ingoma kandi babyina. 8Ayogoza igihugu cyabo cyose, atema ibiti byeguriwe imana zabo, bikurikije umugambi we wo gutsemba imana zose zo ku isi, kugira ngo amahanga yose ayahatire kutagira undi basenga uretse Nebukadinetsari, abe ari we mana abantu b’indimi zose n’amoko yose bambaza#3.8 bambaza: Nebukadinetsari arashaka kuvanaho imihango yose y’idini yakorerwaga imana z’ibyo bihugu, bakaba ari we ubwe basenga. Birumvikana ko Abayahudi batazemera guhakana Uhoraho, Imana yabo y’ukuri yigaragarije abakurambere babo, ikagirana na bo Isezerano, (reba 4,2)..
9Agera ahateganye na Esidereloni, hafi ya Dotayimu, iri imbere y’imisozi miremire ya Yudeya. 10Ashinga ingando hagati ya Geba na Sikitopoli, maze ahamara ukwezi kugira ngo yegeranye ibyo ingabo ze zizakenera.
Currently Selected:
Yudita 3: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: