Abacamanza 5
5
Indirimbo ya Debora#5.1 indirimbo ya Debora: iyi ndirimbo ya kera cyane, nta washidikanya ko yahimbwe ako kanya ibyo bimaze kuba. Mbere na mbere bayiratamo ibigwi by’Uhoraho, kuko ari we wari wabahaye gutsinda, kandi bagashimagiza ya miryango Baraki yitabaje ikamwitabira, bakanagaya ya yindi itabatabaye ku rugamba. Ibyabaye biratwumvisha rero ko imiryango yose ya Israheli, uko ari cumi n’ibiri, yari itaragera ku bumwe nyabwo.
1Uwo munsi Debora na Baraki mwene Ahinowamu, baririmba bavuga bati
2«Ubwo muri Israheli biteguye intambara,
ubwo imbaga ubwayo yayitabiriye,
nimushimire Uhoraho.
3Bami nimwumve, namwe batware, nimutege amatwi!
Ngiye kuririmbira Uhoraho,
ngiye kurata Uhoraho, Imana ya Israheli.
4Uhoraho, ubwo wavuye mu gihugu cya Seyiri,
ugasohoka mu mayaga ya Edomu,
isi yahinze umushyitsi, ijuru rirareta,
ibicu birekura ibitonyanga,
5imisozi itengagurikira imbere y’Uhoraho,
imbere y’Uhoraho, Imana ya Israheli.
6Mu gihe cya Shamugari#5.6 Shamugari: uwo mugabo, ahari yaba ari wa mucamanza bigeze kuvuga muri 3,31. Mbere y’uko Debora na Baraki bahuruza imiryango yose, Abayisraheli bahoranaga ubwoba; nta watinyukaga gukora urugendo rwa kure, nta batware bari bakiriho (5.7), bihitiragamo izindi mana bakaba ari zo basenga (5.8), kandi abenshi muri bo ntibigeze intwaro (5.8)., mwene Anati, no mu gihe cya Yayeli,
abantu bari bararetse kugenda urushorerane,
n’abagendaga banyuraga mu mayira aziguye.
7Nta batware bari bakiriho,
abatware bari ingume muri Israheli,
kugeza ubwo wowe, Debora, ukangutse,
ukangutse, mubyeyi muri Israheli.
8Bihitiragamo izindi mana;
mu migi itanu nta wari kuhabona ingabo n’imwe,
habe n’icumu na rimwe mu Bayisrahel ibihumbi mirongo ine.
9Umutima wanjye uri kumwe n’abatware ba Israheli,
n’abo mu mbaga bitanze ku bwende bwabo.
Nimushimire Uhoraho!
10Mwebwe abicaye ku ndogobe z’imyeru,
mwe abicaye ku mikeka,
namwe abari ku rugendo, nimuririmbe!
11Ku mabuga aho bagabanira amazi,
aho ni ho bazaratira ugutsinda k’Uhoraho,
ugutsinda Israheli ikesha imbaraga ze.
Nuko umuryango w’Uhoraho umanuka,
ukajya ku marembo y’umugi.
12Kanguka, kanguka, Debora we!
Kanguka, kanguka, maze utere indirimbo!
Haguruka nawe, Baraki mwene Ahinowamu,
maze uganze abari bakwigaruriye!
13Nuko abarokotse baramanukana bishyira abanyacyubahiro,
umuryango w’Uhoraho ukoranira iruhande rwe nk’intwari.
14Abakomeye b’i Efurayimu#5.14 Efurayimu: aha ngaha, babanje kurondora ya miryango uko ari itandatu yarwanye iyo ntambara: Efurayimu, Benyamini, Makiri (= Manase; reba Ibar 32,39), Zabuloni, Isakari; twongeyeho n’uwa Nefutali uza kuvugwa mu murongo wa 18. bari mu kabande
bakurikirwa na Benyamini bivanga mu ngabo zabo.
Umuryango wa Makiri watanze abatware,
naho inzu ya Zabuloni itanga abagaba b’ingabo.
15Abatware mu ba Isakari bari kumwe na Debora,
na Baraki yirukanka abasanga mu kibaya.
Naho abo mu nzu ya Rubeni#5.15 Rubeni: aha ngaha ho, barashwaza ya miryango ine na yo yari yahurujwe ariko igatinya aho rukomeye: Rubeni, Gilihadi (= Gadi), Dani na Asheri. Naho iyindi ibiri isigaye, uwa Yuda n’uwa Simewoni, yo nta cyo iki gisigo kiyivugaho, kuko yari ituye kure cyane mu majyepfo y’igihugu, no gushyikirana n’iyindi bikayigora cyane. bari mu mpaka z’urudaca.
16Ni iki cyakwicaje hagati y’ibiraro,
uteze amatwi imyirongi abashumba bavugiriza amashyo yabo?
Ni byo koko, mu nzu ya Rubeni ni ho habereye impaka z’urudaca!
17Muri Gilihadi bituriye hakurya ya Yorudani,
naho abo kwa Dani, ni iki cyatumye mwigumira mu mato?
Abo kwa Asheri bigumiye ku nkombe z’inyanja,
maze batura bugufi y’ibyambu byabo.
18Abo kwa Zabuloni bahaze amagara yabo bahinyura urupfu,
kimwe n’abo kwa Nefutali, ntibatinya aho rukomeye.
19Haduka abami bararwana,
nuko abami ba Kanahani barwanira i Tanaki
ku isoko y’i Megido;
ariko nta munyago, nta na feza bahakuye.
20Hejuru mu kirere, inyenyeri#5.20 inyenyeri: ni uburyo bwo kuvuga basiga, ko Imana yaremye inyenyeri ikaba izigenga, ari yo yabahaye gutsinda. Naho iby’intambara ubwayo, ntibaturondorera neza uko byagenze. na zo zitabira intambara,
ku bw’ingendo yazo zirwanya Sisera.
21Umugezi wa Kishoni warabahururanye,
Kishoni, umugezi wa kera cyane!
None, bugingo bwanjye, genda gitwari usatira urugamba.
22Nuko amafarasi ahita yanduruka,
atabagura ibitaka n’ibinono byayo.
23Nimuvume Merozi#5.23 Merozi: aho hantu ubu nta we ukihibuka, kandi nta n’uwamenya impamvu uwo mugi wari ukwiye kuvumwa kurusha iyindi yose., ni ko Umumalayika w’Uhoraho avuze.
Nimuvume abaturage bayo, kuko batavunnye Uhoraho,
batatabaye Uhoraho hamwe n’intwari!
24Yayeli, muka Heberi w’Umukeniti, nahabwe umugisha mu bagore;
mu bagore bose batuye mu mahema nahabwe umugisha!
25Sisera yamusabye amazi, we amuha amata;
amuhereza ikivuguto mu nkongoro ya gipfura.
26Arambura ukuboko afata urubambo,
ukw’indyo gusingira inyundo y’abakozi;
ayikubita Sisera amumena umutwe;
aramujanjagura, maze amuhinguranya imisaya.
27Arikuba yitura hasi arambaraye; imbere ye ni ho yaguye.
Aho yaguye yikubye, ni ho yapfiriye.
28Nyina wa Sisera ahanze amaso mu idirishya#5.28 mu idirishya: umusizi aradutekerereza ukuntu i Harosheti — Goyimu, mu ngoro ya Sisera, bari batangiye guhangayika; abagore bari bamutegereje bizeye ko agaruka yatsinze, bariho bibaza impamvu yatinze.,
ahanze amaso mu idirishya aganya agira ati
’Kuki igare rye ritinze kugera hano?
Kuki amagare ye agenda buhoro, ategereje iki?’
29Umunyabwenge muri bagenzi be aramusubiza ati
30’Aho ntibabonye iminyago bakaba bayigabana:
umukobwa umwe cyangwa babiri kuri buri muntu,
umunyago w’imyenda y’amabara kuri Sisera,
umutako umwe cyangwa ibiri iboshye yo kwambika ijosi rye!’
31Abanzi bawe bose, Uhoraho, baragapfa urwa Sisera,
naho incuti zawe zimere nk’izuba rirasanye ingufu.»
Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo.
Currently Selected:
Abacamanza 5: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: