YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 12

12
Yefute ashyamirana n’Abefurayimu
1Abefurayimu barakorana, bambuka Yorudani, bagana i Safoni. Babwira Yefute, bati «Kuki wambutse umupaka w’Abahamoni, ukajya kubarwanya utadutabaje#12.1 utadutabaje: kimwe no muri 8,1–3, Abefurayimu bari bagiriye Yefute ishyari kubera ikuzo akuye kuri urwo rugamba, bo batagizeho uruhare. Koko abo Befurayimu basaga n’abashaka gutegeka indi miryango yose! Yefute na we yarabarakariye, abacyurira ko babonye rwambikanye, ntibaze kumutabara.? Tuzagutwikira mu nzu yawe!» 2Yefute arabasubiza ati «Jye n’abantu banjye twari dushyamiranye bikomeye n’Abahamoni. Igihe mbatabaje, ntimwabangobotora. 3Mbonye ko mutankijije, nemera guhara amagara yanjye nambuka umupaka w’Abahamoni; nuko Uhoraho arabangabiza. Ni mpamvu ki rero uyu munsi mwampagurukiye, kugira ngo mundwanye?» 4Hanyuma Yefute akoranya ingabo zose za Gilihadi arwanya Efurayimu; abantu b’i Gilihadi bica Abefurayimu, kuko bari bavuze bati «Mwebwe Abagilihadi, kera mwahoze muri ab’ Efurayimu, none ubu mwahungiye hagati mu Bamanase.» 5Hanyuma Abagilihadi bigarurira ibyambu bya Yorudani bigana i Efurayimu. Nuko igihe umwe mu bacitse ku icumu ba Efurayimu avuze ati «Nimureke nambuke», Abagilihadi bakamubaza bati «Uri Umwefurayimu?» Iyo yasubizaga ati «Oya», 6baramubwiraga bati «Ngaho vuga ijambo Shiboleti.» Undi akavuga ati «Siboleti»#12.6 Shiboleti‐Siboleti: buri karere ko mu gihugu kari gafite imvugo yako. Abefurayimu bo barashyomaga, maze aho kuvuga «sh», bakavuga «s», abandi bakabatahura batyo! Iryo jambo «Shiboleti» rivuga «uruzi ruhurura»., kuko atashoboraga kurivuga neza. Nuko uwo bakamufata, bakamwicira aho hafi y’ibyambu bya Yorudani. Icyo gihe hagwa abantu ibihumbi mirongo ine na bibiri mu bantu b’i Efurayimu.
7Yefute aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka itandatu, hanyuma Yefute w’Umugilihadi arapfa, maze ashyingurwa mu mugi we wo muri Gilihadi.
Ibusani, Eloni na Abudoni
8Nyuma ya Yefute haza Ibusani w’i Betelehemu, aba umucamanza muri Israheli. 9Yari afite abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Abo bakobwa abashyingira mu yindi miryango, maze abahungu be na bo abashakira abagore mu yindi miryango. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka irindwi. 10Ibusani arapfa, ashyingurwa i Betelehemu.
11Nyuma ya Ibusani, haza Eloni wo mu muryango wa Zabuloni, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka cumi. 12Eloni wo mu muryango wa Zabuloni arapfa, ashyingurwa i Eloni mu gihugu cya Zabuloni.
13Nyuma ya Eloni, haza Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni, aba umucamanza muri Israheli. 14Yari afite abahungu mirongo ine n’abakobwa mirongo itatu, bagenderaga ku ndogobe mirongo irindwi. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka umunani. 15Nuko Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni arapfa, ashyingurwa i Pireyatoni mu gihugu cya Efurayimu, ku musozi w’Abamaleki.

Currently Selected:

Abacamanza 12: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in