Izayi 8
8
Umuhungu wa Izayi yitwa izina
1Uhoraho arambwira ati «Fata igisate kinini cy’ibuye, wandikeho aya magambo, ukoresheje itindo isanzwe: Kuri Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi, (Minyago‐iri hafi‐Isahura‐iregereje). 2Nuko ibyo birangiye, mfata Uriya umuherezabitambo, na Zekariyahu mwene Yeberekiyahu, abagabo b’abahamya kandi bemewe. 3Hanyuma nsanga umuhanuzikazi (ari we mugore wanjye), asama inda maze abyara umuhungu. Uhoraho arambwira ati «Uwo mwana, mwite Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi, 4kuko mbere y’uko amenya kuvuga ngo ’data’ cyangwa ’mama’, bazaba bashyikirije umwami wa Ashuru ubukungu bw’i Damasi, n’iminyago y’i Samariya.
Igitero cy’Abanyashuru
5Uhoraho arongera ambwira muri aya magambo :
6Kubera ko uyu muryango wanze amazi ya Silowe#8.6 amazi ya Silowe: ni umugezi utemba mu kabande k’umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho, i Yeruzalemu. Izayi arashaka kuvuga ko ubwo umuryango wanze kwizera Uhoraho utuye mu Ngoro ye, Abanyashuru bazigarurira Yeruzalemu, bakwire igihugu cyose, mbese nk’umwuzure uteye ubwoba. atembana ituze,
ugakangarana imbere ya Rasoni na mwene Remaliyahu,
7kubera iyo mpamvu, Uhoraho azawuteza amazi menshi,
afite imivumba y’uruzi rwa Efurati
(yavugaga umwami wa Ashuru n’ikuzo rye ryose),
azasohoke mu kiryamo cyayo, arenge inkombe zayo zose.
8Azagera kuri Yuda amusendereho,
amugere mu ijosi, yagure inkombe zayo
yuzure igihugu cyawe, wowe Emanuweli!
Imana turi kumwe
9Miryango, nimwumve kandi muhinde umushyitsi!
Nimutege amatwi, namwe mahanga yose ya kure!
Nimukindikize intwaro zanyu, nyamara muzaneshwa!
10Nimujye imigambi, ariko izapfa ubusa.
Muvuge ayo mushatse yose, ariko nta cyo bizabamarira,
kuko «Imana turi kumwe».
Ni Uhoraho wenyine mugomba gutinya
11Uhoraho yamfashe akaboko,
antegeka kudakurikira inzira y’uwo muryango, muri aya magambo:
12Ntimukite ubugambanyi,
ibyo uwo muryango wita ubugambanyi byose.
Ntimugaterwe ubwoba n’ibyo batinya, kandi ntibikabakange.
13Ahubwo mumenye ko Uhoraho Umugaba w’ingabo,
ari we muzita Intungane,
ni we mugomba gutinya, ni we ushobora kubakanga.
14Inzu zombi za Israheli, azazibera Ingoro,
ibuye basitaraho n’urutare batembaho,
abere urushundura n’umutego ab’i Yeruzalemu.
15Benshi bazasitara kuri urwo rutare bikubite hasi,
bashenjagurike, bagwe mu mutego ubutazawuvamo.
Ugutegereza n’ukwizera by’umuhanuzi
16(Uhoraho arambwira ati)
«Inyigisho zanjye, uzizigame neza,
uzikomeze mu mitima y’abigishwa banjye.»
17Ahasigaye ntegereza Uhoraho wimaga amaso inzu ya Yakobo,
mba ari we niringira.
18Jyewe n’abana Uhoraho yampaye,
turi ibimenyetso n’impanuro muri Israheli,
biturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
utuye ku musozi wa Siyoni.
19Nibababwira bati «Nimubaze abagirwa n’abapfumu#8.19 abagirwa n’abapfumu: bamwe mu baturage b’i Yeruzalemu babwiraga umuhanuzi ko, aho kubaza Imana Nzima, uko ibintu bizagenda, ikiruta ari ukugana abapfumu n’abazimu. Izayi arabasubiza abaseka ati «Abapfuye nta cyo bamarira abazima; ahubwo amategeko y’Uhoraho ni yo ababeshaho.»,
bavugiriza, bakavugira no mu matamatama»,
bakababaza ngo «Ese ntibikwiye
ko umuryango ubaza imana zawo n’abapfuye bawo,
ubigirira abazima?»
20Nibababaza batyo, muzabasubize muti
«Amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho, ni byo mugomba gukurikiza.»
Baragowe abatazakurikiza iryo jambo,
kuko batazongera kubona umuseke weya!
Ububabare n’umwijima ku isi
21Ahubwo bazambuka igihugu, ari imbabare n’abashonji,
maze kubera iyo nzara, barakare,
bavume umwami wabo n’Imana yabo.
Bazarangamira hejuru,
22hanyuma buname barebe hasi,
babone ububabare n’umwijima, n’ubwire buteye inkeke.
Ni iryo joro bazaba bajugunywemo.
Umwami w’amahoro
23Nta mwijima ukirangwa mu gihugu cyarimo umubabaro. Kuko mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga#8.23 intara y’abanyamahanga: uturere tuvugwa hano twose turi mu majyaruguru ya Palestina, ndetse tumwe tukaba mu burasirazuba bwa Yorudani (reba ku ikarita ya 3). Abayisraheli bahabaga bari baturanye n’abanyamahanga benshi. Izo ntara zari zarayogojwe n’Abanyashuru, nyamara Izayi arahanura ko amaherezo zizabona agahenge..
Currently Selected:
Izayi 8: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: