Izayi 62
62
Yeruzalemu yongera kubona Uhoraho umugabo wayo#62.1 Uhoraho umugabo wayo: ni undi muvugo urata ikuzo rya Yeruzalemu, mbese nko mu mutwe wa 60. Nyamara hano umuhanuzi aribanda cyane ku rukundo Uhoraho afitiye Yeruzalemu, yo mugeni we w’inkundwakazi.
1Sinzigera ntererana Siyoni,
sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu,
kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi,
n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.
2Bityo, amahanga azabone ubutungane bwawe,
abami bose babone ikuzo ryawe.
Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho.
3Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho,
nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.
4Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa»,
n’igihugu cyawe ngo cyitwe «Itongo»,
ahubwo uzitwa «Inkundwakazi»,
n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni»,
kuko Uhoraho azaba agukunze,
igihugu cyawe akibengutse.
5Uko umusore ashaka umugeni w’isugi,
ni ko Uwaguhanze azakubenguka;
kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we,
Imana yawe ni ko izakwishimira.
6Ku nkike zawe, Yeruzalemu, nahashyize abarinzi;
amanywa n’ijoro ntibazigera baceceka na rimwe.
«Mwebwe, abibutsa Uhoraho ibya Yeruzalemu, ntimukaruhuke!
7Ntimukamuhwemere kugeza ubwo azaba yasubiranyije Yeruzalemu,
akayigira ’Ikuzo ry’isi’.»
8Uhoraho yarahije indyo ye, ukuboko kwe k’ububasha, ati
«Sinzongera gutanga ingano zawe nzigaburira abanzi bawe,
abanyamahanga ntibazongera kukunywera divayi waruhiye.
9Ariko rero, abasaruzi b’ingano bazaziryaho,
maze basingize Uhoraho;
ababengera divayi na bo bazayinywaho,
bari mu bikari by’Ingoro yanjye.»
10Nimusohoke! Nimusohoke munyure mu marembo,
nimwagure inzira y’umuryango wanjye.
Nimuringanize, mutegamishe umuhanda, muvanemo amabuye,
muzamure ibendera imbere y’amahanga.
11Dore ibyo Uhoraho atangaza kugera ku mpera z’isi:
Nimubwire umukobwa wa Siyoni, muti
«Dore Umukiza wawe araje, azanye iminyago,
abo yatabaye bamubanje imbere.
12Bazabita ’Umuryango mutagatifu’, ’Abacunguwe n’Uhoraho’.
Naho wowe bazakwite ’Agahebuzo’, ’Umugi utaratereranywe’.»
Currently Selected:
Izayi 62: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: