Izayi 59
59
Ibyaha bibatandukanya n’Uhoraho#59.1 bibatandukanya n’Uhoraho: uyu muvugo wanditswe mu gihe umuryango wari wugarijwe n’ibyago byinshi, wibaza impamvu Uhoraho yawutereranye. Umuhanuzi arabaha igisubizo: nta kindi cyabiteye uretse ibyaha byanyu (59.1–8), nimuhindure imitima yanyu maze Uhoraho azabakize (59.9–21).
1Muribeshya! Akaboko k’Uhoraho si kagufi cyane
ku buryo atabasha gukiza,
n’ugutwi kwe ntikwazibye, ku buryo kutumva.
2Ahubwo ni ibyaha byanyu byabatandukanyije n’Imana,
ni ibicumuro byanyu byatumye abahisha uruhanga rwe,
abihisha kure cyane, bituma atabumva.
3Kuko ibiganza byanyu byandujwe n’amaraso,
intoki zanyu zikuzura ubugome;
iminwa yanyu igahwihwisa ibinyoma,
ururimi rwanyu rukavuga ibitagira shinge.
4Nta n’umwe uregana ibiri byo,
cyangwa ngo ahamye ukuri;
bishingikiriza ubusa#59.4 bishingikiriza ubusa: ni ukuvuga ibigirwamana bitanabaho., bakavuga amahomvu,
basama ubugiranabi, bakabyara amakuba.
5Baraturaga amagi y’inshira,
bakabohekanya indodo z’igitagangurirwa;
uriye ku magi yabo arapfa,
igi rimenetse, rigahubukamo impiri.
6Ubudodo bwabo ntibuvamo umwambaro,
ntibashobora kwambara ibyo baboshye,
kuko bihanda umubiri, ibikorwa byabo bikabyara amatiku.
7Ibirenge byabo byiruka bigana ku kibi,
bigasiganwa bijya kumena amaraso y’indacumura;
ibitekerezo byabo ni ibitekerezo by’ubugome,
aho banyuze hose, bahabiba amatiku n’iterabwoba.
8Nta bwo bazi inzira y’amahoro,
aho banyura hose, ntibakurikira ubutabera;
bihangira utuyira tutaboneye, uhanyuze wese ntagire amahoro.
Umuryango w’Uhoraho wicuza ibyaha byawo
9Koko agakiza k’Imana karacyaturi kure,
n’ubutungane ntibutugeraho.
Twari twizeye urumuri, none dore ni umwijima,
twizera umwezi, none turagenda mu icuraburindi.
10Turashakisha ku rukuta nk’impumyi,
boshye abantu batagira amaso.
Turasitara ku manywa nko mu kabwibwi,
turi bazima, ariko tukamera nk’intumbi.
11Twese turahuma nk’ibirura, tukaguguza nk’inuma.
Twari dutegereje agakiza none karabuze,
dutegereje umukiro, none uri kure yacu.
12Koko ibicumuro byacu ni byinshi imbere yawe,
ibyaha byacu biradushinja.
Ni koko, ubugome bwacu turabuhorana,
ubugiranabi bwacu turabuzi neza:
13kwivumbagatanya, kuryarya Uhoraho, kwihakana Imana yacu,
guhimba inama z’ubujura n’ubwambuzi,
gutekereza no kuvuga ibinyoma, tubikuye ku mutima.
14Bityo, agakiza tukagasubiza inyuma,
ubuntu bukihagararira kure,
kuko ukuri kwaguye ku karubanda,
ubutabera ntibuhabone umwanya,
15ukuri kwarazimye, uwirinze kugira nabi akabizira.
Uhoraho agiye gukiza Siyoni
Uhoraho yarabibonye, asanga ari bibi,
ababazwa n’uko nta butungane bukibaho.
16Yabonye nta muntu n’umwe bishishikaje,
atangazwa n’uko nta n’umwe ubihagurukira,
nuko yiyemeza kubyikorera ubwe,
abitewe n’ubudahemuka bwe.
17Yakindikije ubutabera nk’umukandara w’icyuma,
ashyira mu mutwe ingofero y’umukiro:
ikanzu yambaye iba umwambaro wo guhora,
yisesuraho ishyari nk’umwitero we.
18Uko bamukoreye ni ko azabitura,
abamurwanya abarakarire, n’abanzi be abacyahe.
19Nuko kuva mu burengerazuba bazatinye izina ry’Uhoraho,
no kuva mu burasirazuba batinye ikuzo rye,
kuko azaza nk’uruzi ruhurura,
rwihutishwa n’umwuka w’Uhoraho.
20Azaza ari Umucunguzi wa Siyoni,
n’uw’abo muri Yakobo bahindutse bakanga ibyaha byabo.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
21Naho jye, uwo ari Uhoraho ubivuze, dore isezerano nzagirana na bo: umwuka wanjye ugutwikiriye, n’amagambo nashyize mu munwa wawe ntateze kuzava ku munwa wawe, habe no ku munwa w’abana bawe, cyangwa se ku uw’urubyaro rw’abana bawe, uhereye ubu n’iteka ryose. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Currently Selected:
Izayi 59: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: