Izayi 46
46
Imana z’i Babiloni zihanantuka
1Beli irasukuma, ngiyo na Nebo#46.1 Beli . . . na Nebo: ni imana zisengwa i Babiloni. Nta cyo zizahindura ku mugambi Uhoraho afite, wo kugabiza Sirusi uwo mugi. igiye kurunduka!
Ibishushanyo byazo bihekeshejwe amatungo.
Imitwaro iremereye mwajyaga mwikorera
ngiyo ihetswe n’amatungo yananiwe.
2Arasukuma ndetse agiye gutemba,
ntagishoboye no kuramira imitwaro yikoreye,
na yo ubwayo ajyanywe bunyago.
3Nzu ya Yakobo, nimuntege amatwi,
abarokotse mwese bo mu muryango wa Israheli,
mwebwe nitayeho mukiri mu nda, nkabaheka mukivuka.
4Nzakomeza kubagenzereza ntyo kugeza mu busaza bwanyu,
mbashyigikire kugeza ubwo muzamera imvi.
Ni jye ubatabara, nkanabaterura,
ni jye uzabavunikira kandi nkanabarengera.
5Mbese ubu mwandeshyeshya na nde,
mukaba mwanyitiranya na we ?
Ni nde mwangereranya na we,
mukaba mwavuga ko dusa ?
6Bamwe bapfusha ubusa zahabu yabo,
bagapima feza ku munzani,
bagahemba umucuzi ngo abakorere ikigirwamana,
nuko bakacyunamira, bakanagipfukamira.
7Ni bo bagishyira ku ntugu bakagiheka;
bakakigeza aho kiruhukira.
Kiguma aho ubutanyeganyega ntikive mu mwanya wacyo,
ugitakambiye ntikimusubize,
cyangwa ngo kimukize umubabaro we.
8Nimwibuke ibyo kugira ngo murusheho kwibaza,
nimwisubireho, mwa bahemu mwe;
9mwibuke ibyababayeho mbere, igihe cya kera :
Koko ni jye Mana, nta yindi ibaho,
ndi Imana, ibindi byose ni amanjwe ubigereranyije nanjye.
10Kuva mu ntangiriro, natangaje uko bizakurikirana,
mu bihe byahise navuze ibitari byakorwa.
Nuko ndavuga nti «Umugambi wanjye uzahoraho,
n’ikinshimisha cyose nzagikora.»
11Nzahamagaza iburasirazuba igisiga kiryana#46.11 igisiga kiryana: nk’uko igisiga gifata inyoni kiyitunguye, ni na ko Sirusi aziroha ku mahanga no ku bihugu byinshi.,
n’uwo nageneye kurangiza umugambi wanjye,
muhamagaze mu gihugu cya kure,
narawutangiye kandi nzawusohoza,
narabyiyemeje, nkazabikora.
12Nimutege amatwi mwe, ab’imitima inangiye,
kandi mukagendera kure ubutabera:
13Ubutabera bwanjye ngubu buri hafi, buregereje,
n’umukiro wanjye ntugitinze;
nzashyira muri Siyoni umukiro wanjye,
Israheli nyihe ubwiza bw’ikuzo ryanjye.
Currently Selected:
Izayi 46: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: