Izayi 42
42
Indirimbo ya mbere y’Umugaragu w’Imana#42.1 Indirimbo . . . y’Umugaragu w’Imana: twigeze kuvuga ko ijambo «umugaragu w’Uhoraho» ubusanzwe rishaka kuvuga umuryango wose wa Israheli (reba 41,8 n’igisob.). Nyamara hari imivugo ine iteye ikibazo kihariye: 42,1–7; 49,1–9; 50,4–11; 52,13–53, 12. Muri iyi mivugo uko ari ine ntihavugwa abantu benshi ahubwo ni umuntu umwe ku giti cye, kuko hari ingingo nyinshi zibigaragaza. Nyamara ariko abahanga ntibadusobanurira ku buryo bumwe, uwo mugaragu uwo ari we. Abenshi batekereza ko ari wa muhanuzi utazwi, wa wundi wanditse igice cya kabiri cy’igitabo cya Izayi. Muri iyi mivugo uko ari ine, havugwamo imibabaro yose uwo mugaragu yagombye kwiyumanganya kugira ngo abe indahemuka ku butumwa bwe, akamaro yagiriye rubanda rwose hamwe n’ikuzwa rye. Abakristu ba mbere, iyi mivugo uko ari ine y’umugaragu ubabara akanakuzwa, iteka bayibonyemo impanuro z’ububabare bwa Yezu, Umukiza w’abantu (reba Mt 8,17; 12,18–21; Lk 22,37; Int 8,32–33; Rom 15,21; 1 Pet 2,24). Mu muvugo wa mbere, Uhoraho aragaragaza ubutoni afitiye umugaragu we n’umurimo yamushinze: iyo ntumwa ye igomba kwamamaza ubutabera mu mahanga yose, ikabikora itarambirwa ariko mu bwiyoroshye (42.1–4). Hanyuma Uhoraho akamenyesha umugaragu we icyo amutegerejeho: kurokora umuryango we no kumurikira amahanga yose (42.5–7).
1Dore umugaragu wanjye nshyigikiye,
intore yanjye inyizihira.
Namushyizeho umwuka wanjye;
azagaragariza amahanga ubutabera,
2ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru,
ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira.
3Ntazavuna urubingo rwarabiranye,
ntazazimya ifumba igicumbeka,
kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera.
4We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege,
kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi,
n’ibirwa bitegereje amategeko ye.
5Nguko uko avuze Uhoraho, Imana,
we waremye ijuru akaribambika,
akarambura isi n’ibiyiriho byose,
ibiyimeraho akabiha guhumeka,
agaha n’umwuka abayigendaho bose.
6Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye,
ngufata ikiganza, ndakwizigamira,
nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga,
no kuba urumuri rw’amahanga,
7kugira ngo uhumure amaso y’impumyi,
uvane imfungwa mu nzu y’imbohe,
kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.
Uhoraho agiye kurangiza imigambi ye
8Ni jye, Uhoraho, iryo ni ryo zina ryanjye,
ikuzo ryanjye nkaba ntazagira undi ndiha,
cyangwa ibigirwamana ngo mbihe ibisingizo bingenewe.
9Dore ibyabaye mbere byarahise,
jye kandi mbamenyesheje ibishya,
ndabiberetse ngo mubimenye mbere y’uko biba.
10Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuva ku mpera z’isi, muririmbe ibisingizo bye,
mwebwe bantu bo ku nyanja n’ibiyirimo byose,
namwe birwa kimwe n’ababituye.
11Ubutayu buhanike amajwi, kimwe n’imigi yabwo,
hamwe n’imidugudu Kedari atuyemo;
abaturage b’i Sela bamusingize,
abo mu tununga tw’imisozi basabagizwe n’ibyishimo.
12Nibakuze Uhoraho, bamamarize mu birwa ibisingizo bye !
13Uhoraho agiye gusohoka nk’intwari,
azinze umunya nk’ingabo iri ku rugamba,
avugije akamo k’impuruza, aratontomye,
kandi ateye abanzi be nk’umurwanyi w’intwari.
14«Namaze#42.14 Namaze: ubu ni Uhoraho ubwe uvuga. Yihanganye kera none yiyemeje gutabara umuryango we wasumbirijwe (42.16). igihe kirekire nicecekeye,
ndiyumanganya sinagira icyo mvuga;
narashinyirije ndetse umwuka urahera,
boshye umugore uri ku nda.
15Noneho ngiye kurimbura imisozi n’udusozi,
ibyayimezeho byose mbyumishe;
inzuzi nzazihindura ibirwa,
ibizenga by’amazi mbyumutse.
16Nzayobora impumyi mu nzira zitamenyereye,
nzinyuze mu tuyira zitazi.
Nzahindura umwijima mo urumuri imbere yabo,
n’inzira ziyobaguritse, zigororwe.
Iyo migambi ngiye kuyirangiza,
kandi sinteze kuyireka na rimwe.»
17Ngabo basubiranye inyuma ikimwaro,
abashyira amiringiro yabo mu bigirwamana,
bakabwira ubutare bushongeshejwe bati
«Imana zacu ni mwebwe !»
Umuryango udashaka kumva#42.17 Umuryango udashaka kumva: Israheli ni umugaragu w’Uhoraho, ariko ikaba impumyi n’igipfamatwi; ntiyumva ibyayigwiririye n’impamvu yabiteye.
18Mwe bipfamatwi, nimwumve,
impumyi namwe nimwitegereze, mubone!
19Ni nde mpumyi, uretse umugaragu wanjye ?
Ni nde gipfamatwi atari intumwa ngiye kohereza ?
Ni nde mpumyi atari icyegera cyanjye ?
Ni nde gipfamatwi atari umugaragu w’Uhoraho ?
20Wabonye byinshi, ariko nta cyo wafashe;
ufite amatwi azibutse, ariko ntiwumva!
21Kubera ukudahemuka k’umugambi we,
Uhoraho yashatse ko amategeko ye akomera, akaba akataraboneka.
22Ariko dore imbaga yanyazwe ibyayo, irasenyerwa,
bose babaroshye mu myobo, babahisha no mu mazu y’imbohe;
babaye abo kujyanwa bunyago, babuze n’umwe wabarengera,
barashimutwa, habura n’uwagira ati «Bangarurire !»
23Ni nde muri mwe uri butege amatwi aya magambo,
akitondera kumva icyo asobanura?
24Ni nde watanze Yakobo ngo anyagwe ibye,
Israheli ngo ijyanwe bunyago?
Aho ntiyaba ari Uhoraho twacumuyeho,
ntidushake gukurikira inzira ye,
kandi ntitwite ku mategeko ye ?
25Ni yo mpamvu yaroshye kuri Israheli umujinya w’uburakari bwe,
ayiteza n’intambara ikomeye, iyokera impande zose,
ariko yo ntiyabyumva,
igeza n’aho ishya irakongoka,
ariko ntiyagira icyo yitaho.
Currently Selected:
Izayi 42: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: