YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 33

33
Umurimbuzi na we azarimburwa#33.1 azarimburwa: iki gice (33.1–6) ni nk’isengesho ry’abari mu kaga kandi ryuje ukwizera. Nyamara ariko, ntituzi igihe ryahimbiwe cyangwa se ababateye ibyago abo ari bo.
1Uragowe! Wowe urimbura kandi utarabigiriwe;
wowe ugwa abandi gitumo, kandi utarabikorewe.
Igihe uzahosha kurimbura, nawe uzaherako urimburwa;
igihe uzareka kugwa gitumo, nawe uzatungurwa.
2Uhoraho, tugirire impuhwe! Turakwiringiye.
Utubere imbaraga buri gitondo, n’agakiza igihe cy’amage.
3Iyo uranguruye ijwi, ibihugu birahunga,
wahaguruka, amahanga agatatana.
4Iminyago bayirohaho, boshye inzige ziteye,
ibyawe bakabyikwiza, boshye ibihore mu mirima.
5Uhoraho arakuzwa, kuko atuye mu bushorishori bw’ijuru,
akaba yarasendereje kuri Siyoni ubutungane n’ubutabera.
6Bityo uzagira umutekano iminsi yawe yose;
ubuhanga n’ubumenyi ni byo bukungu bukiza,
kugirira Uhoraho igitinyiro, ngubwo ubukire bwawe!
Igihugu kiri mu kababaro kizatabarwa#33.6 mu kababaro kizatabarwa: uyu ni undi muvugo urondora akaga Yeruzalemu yarimo, n’umukiro uzakurikiraho.
7Dore abo mu mugi wa Ariyeli#33.7 Ariyeli: hari n’ubwo Izayi yita atyo Yeruzalemu (reba 29,1 n’igisob.). baraborogera mu mayira,
intumwa z’amahoro zirarira zahogoye.
8Imihanda nyabagendwa irimo ubusa,
nta bagenzi bakirangwa mu mayira.
Amasezerano yasheshwe, imigi yatereranywe,
nta muntu n’umwe ukitaweho.
9Igihugu kirababaye, cyahwereye.
Imisozi ya Libani yamanjiriwe, irarabiranye.
Ikibaya cy’i Sharoni kibaye ubutayu.
Ibiti by’i Bashani n’iby’i Karumeli byakokotse.
10None rero, Uhoraho avuze atya:
Ngiye guhaguruka ubu nonaha,
aka kanya ngiye kwemarara,
ubu noneho ngiye gukuzwa.
11Muzasama ibishogoshogo, mubyare ibyakatsi,
umwuka wanyu ubabere umuriro ubatwika.
12Amahanga azatwikwa nk’amatanura y’ishwagara,
azakongoke, boshye amahwa yatemwe agashyirwa mu muriro.
13Nimwumve ibyo nkoze, mwe abari kure;
aba bugufi namwe, mumenye ko ndi umunyabubasha.
14Muri Siyoni, abanyabyaha bagize ubwoba,
abahemu barahinda umushyitsi, bakabazanya bati
«Ni nde muri twe uzahangara uwo muriro utwika?
Ni nde muri twe uzahangara iryo tanura ritazima?»
15— Ni umuntu ukurikiza ubutabera, akavuga ukuri,
ni umuntu wanga amahugu,
akigizayo abamushukisha amaturo,
akica amatwi ngo atumva amagambo y’ubwicanyi,
agahumbya amaso kugira ngo atareba ikibi.
16Uwo ni we uzatura mu bushorishori,
ibitare bikomeye bikazamubera ubwihisho,
akazahabwa umugati, ntazabure n’amazi yo kunywa.
Yeruzalemu izagobotorwa#33.16 Yeruzalemu izagobotorwa: uyu muvugo urarata ikuzo Yeruzalemu izagira nyuma y’imibabaro myinshi. Waba se waranditswe nyuma y’ijyanwabunyago?
17Amaso yawe azitegereza uburanga bw’Umwami#33.17 uburanga bw’Umwami: uvugwa hano si umuntu, ahubwo ni Imana ubwayo, yo Mwami nyakuri ugenga Israheli (reba na 33,22).,
azarebe n’igihugu, mu bwisanzure bwacyo.
18Uzazirikana ibyajyaga bigutera ubwoba, uvuge uti
«Mbese ari hehe, uwanyinjaga? Ari ahagana he, uwangenzuraga?
Uwabaruraga imigi ikomeye yagannye he?»
19Ntuzongera kubona ukundi ihanga ry’abanyagasuzuguro#33.19 ihanga ry’abanyagasuzuguro: ni ingabo z’abanzi (ni Abanyashuru se, cyangwa ni Abanyababiloni?) bari buzuye mu gihugu cyose, kandi bakavuga ururimi Abayisraheli batumvaga.,
ihanga ry’imvugo itumvikana,
imvugo y’amanjwe kandi idasobanutse.
20Itegereze Siyoni, umurwa w’iminsi mikuru yacu,
amaso yawe narebe Yeruzalemu, ahantu h’ituze,
ihema ritazasenywa ukundi, n’imambo zaryo ntizishingurwe,
imigozi yaryo ntiyongere gupfundurwa.
21Aho ni ho Uhoraho azatwerekera ikuzo rye,
hakazaba akarere k’imigezi n’inzuzi ngari;
ariko nta bwato bugashywa buzayanyuramo,
nta n’amato manini azambuka ako karere.
22Ni koko, Uhoraho ni we mucamanza wacu, ni we muyobozi wacu.
Uhoraho ni we Mwami wacu, ni we gakiza kacu.
23Imigozi yawe iradohotse, ntigifashe ku giti,
bituma batagishobora ukundi kuzamura ibendera.
Nuko bazagabane iminyago itagira ingano,
ndetse n’abacumbagira bazayigireho umugabane.
24Nta muturage uzongera kuvuga ati «Ndarwaye»,
imbaga yose ituye Yeruzalemu izababarirwa icyaha yakoze.

Currently Selected:

Izayi 33: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in